Rayon Sports yemeje ko Umuyobozi ushinzwe Tekinike muri Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports, Gakwaya Olivier, ari we Muvugizi mushya wa Rayon Sports.
Ibi byemejwe n'iyi kipe binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, nyuma y'ikiganiro Komite y'Inzibacyuho yagiranye n'itangazamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.
Si ubwa mbere uyu mugabo abaye Umuvugizi w'uyu muryango kuko mu bihe bitandukanye yavugiye iyi kipe, ubwo yari Umunyamabanga Mukuru wayo hagati ya 2008 na 2017.
Asimbuye Ngabo Roben wakoraga izi nshingano mbere yo kwerekeza kuri Radio 10 nk'umunyamakuru wa siporo, agasigara afasha Rayon Sports imirimo irimo no gukora ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura Musanze FC bazakina ku munsi w'ejo ku wa Gatanu mu mukino w'umunsi wa 10 uzabera kuri Kigali Pelé Stadium saa Kumi n'Ebyiri n'igice.
Ngabo Roben ni we wari Umuvugizi wa Rayon Sports