Police FC yashimangiye umwanya wa mbere inyagira Gorilla FC- AMAFOTO

Police FC yashimangiye umwanya wa mbere inyagira Gorilla FC- AMAFOTO

Police FC yashimangiye umwanya wa mbere inyagira Gorilla FC- AMAFOTO

Police FC yashimangiye umwanya wa mbere inyagira Gorilla FC- AMAFOTO
Rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Ani Elijah, yongeye kwereka abakunzi ba ruhago ko ari we mwami w’ubusatirizi bwa Police FC, ubwo yatsindaga ibitego bitatu wenyine (Hat-trick) akanatanga umupira w’ikindi, mu mukino iyi kipe y’abashinzwe umutekano yanyagiyemo Gorilla FC ibitego 4-0.

Uyu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Mutarama 2026, wasize Police FC ishimangiye umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo, aho yashakaga kwikuraho igisuzuguriro cyo kuba iheruka gutungurwa na Bugesera FC mu mpera z’umwaka ushize.

Police FC ntiyatinze kwinjira mu mukino kuko ku munota wa 11 gusa, Ani Elijah yari yamaze gufungura amazamu ku mupira mwiza yahawe na Richard Kirongozi. 

Uyu rutahizamu utigeze ahusha ubwo yabaga abonye uburyo, yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 37, bituma amakipe ajya kuruhuka Police FC ifite impamba y’ibitego 2-0.

Avuye mu karuhuko, Ani Elijah yakomeje kuzonga ba myugariro ba Gorilla FC, aho ku munota wa 53 yahaye umupira mwiza Gakwaya Leonard, na we ahita ashyiramo igitego cya gatatu n’umutwe.

Police FC yashyizeho akadomo ku munota wa 77, ubwo myugariro wa Gorilla FC yakoraga umupira n’ukuboko mu rubuga rw’amahina, umusifuzi agatanga penaliti. Ani Elijah yayiteye neza, yuzuza ibitego bitatu, bimuhesha gutahana umupira wakinwe.

Iyi ntsinzi y’ibitego 4-0 yatumye Police FC ikomeza kwicara ku ntebe y’icyubahiro n’amanota 32 mu mikino 15. 

Kugeza ubu irusha amanota atandatu APR FC iyikurikiye, nubwo Ikipe y’Ingabo igifite imikino ibiri y’ibirarane itarakina.

Mu wundi mukino wabereye rimwe n’uyu, AS Kigali yabonye amanota atatu y’ingenzi itsinze Etincelles FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Ndayishimiye Didier.

Iyi ntsinzi yafashije Abanyamujyi kuva mu gice cy’amakipe ashobora kumanuka  bagira amanota 15, mu gihe Etincelles FC ikomeje kurohama ikiri ku mwanya wa nyuma n’amanota 11 gusa.

Kuri Kigali Pelé Stadium hategerejwe undi mukino ukomeye guhera saa 18:30, aho APR FC yakira Bugesera FC ishaka kugabanya ikinyuranyo cy’amanota na Police FC.
































































Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now