Umutoza Mukuru wa APR FC, Taleb Abderrahim, yagaragaje ko yishimiye inota rimwe yakuye ku mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona banganyijemo na Police FC 0-0, avuga ko abakinnyi be bakoze akazi gakomeye urebye imvune n’umunaniro bafite kubera ingengabihe y’imikino yegeranye cyane.
Mu mukino w’ishyiraniro wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatandatu, amakipe yombi yananiwe kwisobanura birangira agabanye amanota, ibintu bitakiriwe nabi n’uyu mutoza ukomoka muri Maroc.
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Taleb yashimangiye ko uyu mukino wari ukomeye cyane kuko ikipe ye ifite umunaniro ukabije ugereranyije n’abo bari bahanganye.
Yagize ati "Kuri twebwe wari umukino udukomereye, mu bihe bigoranye ku ikipe ya APR. Wari umukino wacu wa gatandatu mu minsi 12 gusa. Twakinnye ku wa Kabiri, tunakina uyu munsi (ku wa Gatandatu), mu gihe abo twari duhanganye (Police FC) bo bari baruhutse iminsi itatu kuturusha, kandi bo bakaba bakinnye imikino itatu gusa muri icyo gihe twebwe twakinagamo itandatu."
Yakomeje ashimira abakinnyi be uburyo bitwaye nubwo bwose bari bananiwe. Ati "Ndashimira abakinnyi babashije kwihanganira uyu munaniro w’imikino myinshi ikurikirana."
N’ubwo umukino warangiye ari ubusa ku busa, Taleb yavuze ko APR FC yihariranye umukino, ariko ikabura amahirwe yo kwinjiza ibitego.
Ati "Urebye uko umukino wagenze, twawihariye, turema uburyo bwinshi ariko turabuhusha. Wari umukino wa 'Derby' mwiza wanshimishije, warimo ishyaka ryinshi ku mpande zombi ndetse n’uburyo bw’ibitego ku makipe yombi."
Abajijwe niba kunganya na Police FC bahanganye bitamuteye impungenge, Taleb yavuze ko kunganya n’ikipe ya mbere nta byacitse kuko APR FC iri ku mwanya wa kabiri kandi ifite umukino w’ikirarane.
Yagize ati "Ntekereza ko APR twishimiye uko twateguye umukino. Ntabwo ari ibintu biteye ikibazo kunganya n’ikipe ya mbere. Turi aba kabiri kandi dufite ikirarane. Nitugitsinda tuzaba turi ku rwego rumwe. Ni umusaruro ushimishije ukurikije imvune n’imbaraga zakoreshejwe uyu munsi."
Muri iki kiganiro, Umutoza Taleb yanabajijwe impamvu rutahizamu Niyibizi Ramadhan atagaragaye muri uyu mukino, asobanura ko afite ikibazo cy’imvune yagiriye mu myitozo kandi ko badashaka kumukinisha atarakira neza ngo bimutere ibibazo byisumbuyeho.
Ati "Oya si amahitamo yanjye (kudakina), yagize imvune mu cyumweru gishize. Yakoze imyitozo kabiri gusa. Kuri njye Ramadhan ni umukinnyi ufite ejo hazaza heza, kandi turamukeneye kuko ni we rutahizamu w’imoso dufite. Ari kwitegura neza ku rwego rw’ingufu n’amayeri, ariko turacyamwitondesha kubera imvune."
Yatanze urugero rwa rutahizamu Djibril Ouattara wamaze amezi abiri adakina kubera imvune, yagaruka bakagenda bamuha iminota mike mike, kugeza yongeye kumera neza byo gukina umukino wose. Yashimangiye ko ari na rwo rugendo Ramadhani azanyuramo agaruka.
Kunganya uyu mukino byatumye Police FC igumana umwanya wa mbere n’amanota 23, mu gihe APR FC iyikurikiye n’amanota 19, ariko ikaba irushwa umukino na Police FC.