Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Ndzila yagaragaje akababaro kenshi aterwa n’uburyo amakosa y’abakinnyi, cyane cyane abanyamahanga, asesengurwa mu Rwanda ugereranyije n’ahandi ku isi.
Yatanze urugero kuri Manuel Neuer, umunyezamu w’igihangange wa Bayern Munich, avuga ko iyo akoze ikosa ritsindisha ikipe ye, abantu babyumva nka "ikosa tekinike" cyangwa ikosa risanzwe ry’umukino. Nyamara, Ndzila avuga ko iyo bigeze mu Rwanda, inkuru ihinduka ko umukinnyi "yariye amafaranga" y’ikipe bahanganye.
Ndzila yagize ati "Mu Rwanda gusa ni ho ubona umunyamakuru avuga ati 'Oh, Neuer yakoze ikosa Bayern iratsindwa,' ariko byagera ku Munyarwanda (cyangwa ukinira mu Rwanda), uwo munyamakuru akavuga ati 'Oya, yahawe amafaranga n’ikipe bahanganye'."
Uyu munyezamu yakomeje avuga ko imyitwarire nk'iyo igaragaza kutaba abanyamwuga. Yashimangiye ko abanyamakuru nk'abo baba bagamije gushaka ko abantu babareba gusa (views) bakoresheje amakuru y'ibihuha badafitiye ibimenyetso.
Ati "Ntekereza ko umunyamakuru w'umunyamwuga yagakwiye kujya kwiga mbere yo guhimba amakuru y'ibinyoma adafitiye gihamya, agamije gusa kubona views."
Mu gusoza, Ndzila yakoresheje ijambo ry'Icyongereza "Xenophobia" (urwango rushingiye ku bwenegihugu cyangwa gutinya abanyamahanga), avuga ko iyi myumvire irimo kwica umupira w'amaguru ku isi yose.
Ibi bishobora kumvikanisha ko yumva ko ibitutsi cyangwa ibirego bya ruswa akunze gushinjwa bishobora kuba bifite aho bihuriye n’uko ari umunyamahanga ukinira mu Rwanda.
Ibi bije nyuma y’uko abakinnyi ba Rayon Sports kwibasirwa n’ibihuha byo kugurisha imikino iyo bitwaye nabi cyangwa bagatsindwa mu buryo budasobanutse; ibyo bigoye kwemeza mu gihe nta bimenyetso ubivuga afite.
Pavelh Ndzila wageze muri Rayon Sports mbere y'uko uyu mwaka w'imikino utangira, avuye muri mukeba APR FC, yabaye umukinnyi ubanzamo igihe cyose. Icyakora nyuma y'umukino wa Shampiyona APR FC yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-0, uyu munyezamu yatakaje umwanya ubanzamo, aho kuri ubu Mugisha Yves ari we munyezamu wa mbere w'iyi kipe.
Uretse uyu munyezamu kandi, mu bandi bakinnyi batakaje umwanya ubanzamo ahanini bishingiye ku mukino wa APR FC harimo Kapiteni Serumogo Ally, Rushema Chriss na Niyonzima Olivier 'Seif'.
Mu mwaka w'imikino ushize nabwo, iyi kipe ikomoka i Nyanza yashyize ku ruhande abarimo umunyezamu Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Nsabimana Aimable, Serumogo Ally, Iraguha Hadji ndetse na Bugingo Hakim, itashiraga amakenga ku cyihishe inyuma yo kudatanga umusaruro unyuze abayobozi na bamwe mu bakunzi ba Murera.
Iyi kipe yambara ubururu n'umweru, irakira Musanze FC mu mukino w'umunsi wa 10 uraba kuri uyu wa Gatanu saa Kumi n'Ebyiri n'igice, kuri Kigali Pelé Stadium.