Nzi ababiri inyuma n’ababatumye- Taleb yavuze ku 'batifuriza APR FC ibyiza'

Nzi ababiri inyuma n’ababatumye- Taleb yavuze ku 'batifuriza APR FC ibyiza'

Nzi ababiri inyuma n’ababatumye- Taleb yavuze ku 'batifuriza APR FC ibyiza'

Nzi ababiri inyuma n’ababatumye- Taleb yavuze ku 'batifuriza APR FC ibyiza'
Nyuma yo kwegukana amanota atatu ku mukino w’ikirarane APR FC yatsinzemo Etincelles FC ibitego 2-1, Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Taleb Abderrahim, yagaragaje uburakari buvanze no gukebura abantu avuga ko bihisha inyuma y’ibitangazamakuru bagamije guca intege umushinga afitiye iyi kipe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye uyu mukino wabereye i Nyamirambo ku mugoroba wo ku wa Kabiri, Taleb ntiyishimiye na gato uburyo abona abantu bamwe ‘baca ruhinga’ bagashaka kugaragaza nabi ikipe, Umutoza, Staff cyangwa Perezida wa APR FC, avuga ko "Nzi ababiri inyuma, nzi n'ababatumye."

Taleb yavuze ko amaze imyaka irenga 30 mu butoza kandi yatwaye ibikombe bikomeye birimo Champions League ya Afurika ubwo yari muri Wydad AC, bityo ko atari umuntu w’umwana wo kutamenya ibiri kubera inyuma y’itangazamakuru.

Yagize ati "Nzi abantu bari inyuma y’ibi... Mfite uburambe bwo gutwara ibikombe. Iyo nsomye ibitekerezo binenga, mba nzi uwabyanditse n’uwabimutumye. Ndabizi, buri wese arabizi, itangazamakuru ryose rirabizi ndetse na APR irabizi."

Yakomeje agira ati "Dufite umushinga w’ahazaza. Ubu ni bwo butumwa nashakaga guha abifuriza iyi kipe gutsindwa. Iryo ni ryo jambo ryanjye rya nyuma."

Uyu mutoza yavuze ko telefoni ye ihora ku murongo ku munyamakuru wese ushaka kumenya amakuru y’impamo, aho kugira ngo batangaze amakuru y'ibinyoma adafite ishingiro.

Ikindi cyagarutsweho cyane na Taleb ni umunaniro ukabije abakinnyi be bafite, avuga ko uburyo imikino ya APR FC yegeranye bidashoboka ku rwego rw’ubuzima bw’abakinnyi ndetse ko ntaho byigeze bibaho.

Yagize ati "Uyu ni umukino wacu wa gatandatu mu minsi 12; ntabwo byoroshye. Gukina umukino ugoye buri minsi ibiri, hiyongereyeho ingendo... Ntekereza ko ibi bitari gufasha APR. Amakipe yose afite uburenganzira bwo kuruhuka icyumweru cyangwa iminsi itatu. Twebwe oya. Turakina buri minsi ibiri."

Yibajije impamvu APR FC ishyirirwaho imikino buri masaha 48, avuga ko ibi bigira ingaruka ku musaruro n’ubuzima bw’abakinnyi.

Taleb kandi yafashe umwanya wo gusubiza abanenga uburyo akoresha abakinnyi bavuye mu mvune nka Djibril Ouattara, avuga ko abakora ibyo ari "ukuyobya rubanda" kuko we nk’inzobere mu kongerera ingufu abakinnyi, ibyo akora biba byemejwe n’abaganga.

Ati "Djibril amaze amezi abiri adahari. Nta mpamvu yo kunenga cyangwa kuyobya rubanda [...] Ugomba byibura kumva ibitekerezo by’abari hafi y’umukinnyi mbere yo kuvuga."

Mu gusoza, Taleb yibukije ko intego ye muri APR FC ari ukubaka ikipe ifite ubushobozi bwo guhatana ku rwego rwa Afurika umwaka utaha, bityo ko bisaba kwihangana no gukina umupira ugezweho aho gukina atumbika imipira gusa. 

Yavuze ko nubwo hari abashaka guca intege uwo mushinga, we afitiye icyizere ubuyobozi bwa APR FC, abakinnyi be ndetse na Staff ye, kandi ko biteguye gukomeza kuzamura urwego rw’imikinire.

Mu mikino icyenda Nyamukandagira imaze gukina muri Shampiyona, ni iya kabiri n'amanota 18, aho irushwa na Police FC ya mbere amanota ane, n'ubwo Police FC yakinnye imikino icumi. Iyi kipe yambara umukara n'umweru kandi irusha mukeba wayo, Rayon Sports, banganya imikino, amanota ane. 

APR FC izasubira mu kibuga mu mpera z'icyumweru yakira Police FC tariki 6 Ukuboza, saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium. 

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now