Muhadjri Hakizimana yabonye ikipe nshya hanze y’u Rwanda

Muhadjri Hakizimana yabonye ikipe nshya hanze y’u Rwanda

Muhadjri Hakizimana yabonye ikipe nshya hanze y’u Rwanda

Muhadjri Hakizimana yabonye ikipe nshya hanze y’u Rwanda
Nyuma y’amezi abiri atandukanye na Police FC, umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Hakizimana Muhadjri, yamaze kumvikana n’ikipe ya Nairobi United FC yo muri Kenya kugira ngo ayifashe mu mikino yo ku rwego rwa Afurika n’imbere mu gihugu.

Uyu mukinnyi wo hagati ufasha abasatira, yahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yerekeza muri Kenya, aho yasinye amasezerano y’amezi atandatu azatangira kubarwa guhera muri Mutarama 2026, akaba yitezweho kuziba icyuho mu busatirizi bw’iyi kipe ifite akazi katoroshye imbere.

Muri iyi kipe iba i Nairobi, Muhadjri agiye gusangayo mugenzi we bakinana mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, banakinanye muri APR FC, myugariro Buregeya Prince, na we usanzwe ari inkingi ya mwamba muri Nairobi United.

Inshingano za mbere Muhadjri ategerejweho, ni ugufasha iyi kipe kwitwara neza mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederation Cup, dore ko Nairobi United iri mu Itsinda B ariko ikaba idahagaze neza kuko iri ku mwanya wa nyuma nta nota na rimwe ifite mu mikino ibiri imaze gukina.

Kwerekeza muri Kenya kwa Muhadjri kuje nyuma y’uko yari amaze igihe nta kipe afite, kuva tariki ya 10 Ukwakira 2025 ubwo yasesaga amasezerano na Police FC ku bwumvikane, nubwo yari yari yongereye umwaka umwe ku yo yari asanganywe.

Nairobi United yakiriye uyu mukinnyi, iri ku mwanya wa 10 muri Shampiyona ya Kenya (KPL) n’amanota 16 mu mikino 10 imaze gukina, ikaba irushwa amanota 10 na AFC Leopards iyoboye urutonde, yo imaze gukina imikino 13.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now