Minister wa sport nelly mukazayire yasuye amakipe azahgararira Urwanda mu mikino nyafurika

Minister wa sport nelly mukazayire yasuye amakipe azahgararira Urwanda mu mikino nyafurika

Minister wa sport nelly mukazayire yasuye amakipe azahgararira Urwanda mu mikino nyafurika

Nelly mukazayire minister wa sport yateye ingabo mu bitugu amakipe 4 yose azahgararira Urwanda mu mikino nyafurika ya volleyball Yama club

Minister wa sport nelly mukazayire yasuye amakipe azahgararira Urwanda mu mikino nyafurika
Urwanda rwiteguye kwakira no kwitwara neza muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Amakipe (CAVB 2026)

U Rwanda rwamaze gutangaza ko rwiteguye neza kwakira irushanwa rikomeye rya CAVB Men’s Club Championship 2026, rizitabirwa n’amakipe atandukanye yo ku mugabane wa Afurika, rikazabera i Kigali.kuwa 22.04.2026 kugeza 02.5.2026

Amakipe ane arimo APR Volleyball Club, Police Volleyball Club, Kepler Volleyball Club na REG Volleyball Club ni yo azahagararira u Rwanda muri iri rushanwa ritegerejwe na benshi.

Irushanwa riteganyijwe gutangira ku mugaragaro rikazabera muri BK Arena na Petit Stade, aho biteganyijwe ko imikino izatangira mu gitondo cyo ku munsi wo ku wa mbere 22.04.2026.

Mbere y’uko irushanwa ritangira, aya makipe yahuye na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ari kumwe na Perezida wa Rwanda Volleyball Federation, baganira ku myiteguro ndetse banayifuriza amahirwe masa. 

Minisitiri yibukije abakinnyi n’abatoza ko bafite inshingano zo guhagararira igihugu neza, bagakina bafite ishema n’ubwitange.

Mu matsinda yashyizwe ahagaragara nyuma y’inama ya tekinike, amakipe yo mu Rwanda yisanze mu matsinda atandukanye aho azahura n’andi akomeye yo muri Nigeria, Cameroun, Kenya, Misiri n’ibindi bihugu bifite amateka akomeye muri volleyball ya Afurika.


Mu itsinda A, APR izahura n’amakipe arimo ayo muri Nigeria na Misiri, mu gihe Kepler iri mu itsinda B. REG yo yashyizwe mu itsinda D naho Police iri mu itsinda C (RNP).

Ibi byerekana ko amakipe y’u Rwanda afite akazi gakomeye, ariko nanone bifungura amahirwe yo kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga.

Mu mwaka ushize, APR yasoje iri rushanwa iri ku mwanya wa kane mu makipe 23, mu gihe amateka meza y’u Rwanda akomeje gufatwa na Gisagara VC yegukanye umudali w’umuringa mu 2022.

Abakunzi ba siporo by’umwihariko volleyball, bategereje kureba uko amakipe y’u Rwanda azitwara, cyane ko afite inyota yo gukora amateka mashya imbere y’abafana bayo ku butaka bw’u Rwanda.










































Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now