‎Kwizera Olivier yijeje bafana ba Rayon Sports igikombe nyuma yo guhabwa igihembo

‎Kwizera Olivier yijeje bafana ba Rayon Sports igikombe nyuma yo guhabwa igihembo

‎Kwizera Olivier yijeje bafana ba Rayon Sports igikombe nyuma yo guhabwa igihembo

‎Kwizera Olivier yijeje bafana ba Rayon Sports igikombe nyuma yo guhabwa igihembo

‎Umunyezamu w'ikipe ya Rayon Sports, Kwizera Olivier, yegukanye igihembo cy'umukinnyi witwaye neza mu kwezi kwa Gashyantare, yizeza abakunzi b'iyi kipe kuzatwara nibura igikombe kimwe muri bibiri bari guhatanira uyu mwaka.



‎Ibi bihembo bitangwa n'uruganda rwa Skol Brewery rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rukanatera inkunga iyi kipe, byatanzwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 13 Gashyantare 2026, aho buri mukinnyi wahize abandi mu cyiciro cy'abagabo n'icy'abagore yashyikirijwe ibihumbi 100 Frw.



‎Kwizera yegukanye iki gihembo ahigitse bagenzi be barimo Bigirimana Abedi na Ramazani Tshimanga nyuma y'uko afashije ikipe ye kudatsindwa umukino n'umwe mu mikino itanu yakinnye muri uko kwezi.



Yagize uruhare rukomeye mu ntsinzi eshatu n'imikino ibiri banganyije, yinjizwa ibitego bitatu gusa ndetse imikino ibiri yose ayirangiza atinjijwe igitego.



‎Nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo n'umutoza mukuru Bruno Ferry, uyu munyezamu yagaragaje ibyishimo bye, anahiga kwegukana igikombe.



‎Yagize ati "Ndishimye ku bw'iki gihembo. Iki gihembo mpawe kiranyongerera imbaraga zo gukora, gukorera hamwe nk'ikipe no kumva ibyo abatoza batubwira. Muri Gikundiro ibyiza biri imbere kandi hari igikombe kimwe muri bibiri tuzazana uyu mwaka."



‎Mu cyiciro cy'abagore, igihembo cy'umukinnyi mwiza cyahawe myugariro w'ibumoso, Ihirwe Regine, wahigitse Uwihirwe Josiane na Umutoni Raissa. Ihirwe yitwaye neza mu mikino ine yakinnye atsindamo igitego kimwe anatanga imipira itatu yavuyemo ibindi bitego.



‎Aba bakinnyi bombi basimbuye myugariro Emery Bayisenge na Niyonshuti Emerance bari begukanye ibi bihembo by'ukwezi kwa Mutarama. 









Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now