Ubuyobozi bwa Gikundiro bwatangaje aya makuru kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Mutarama 2026, buvuga ko bwishimiye kongera kwakira uyu munyezamu, bunamuha ikaze mu magambo agira ati "Umunyezamu mwiza mu Rwanda, Kwizera Olivier, ni Gikundiro".
Kwizera Olivier yasinye amasezerano yo gukinira Rayon Sports kugeza Shampiyona irangiye, nyuma y’igihe kirekire yari amaze nta kipe afite kuva yatandukana na Al-Kawkab FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Arabia Saoudite muri Kamena 2025.
Kugaruka kwa Kwizera Olivier w’imyaka 30, kuje gukemura ibibazo by’ubwugarizi Rayon Sports yagaragaje mu gice cya mbere cya Shampiyona, aho kugeza ubu iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 21.
Uyu munyezamu si mushya muri Rayon Sports kuko yayikiniye hagati ya 2020 na 2022 mbere yo kwerekeza muri Arabia Saoudite.
Ubunararibonye bwe bwanatumye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Adel Amrouche, amuhamagara mu mwiherero uheruka w’abakina imbere mu gihugu nubwo yari amaze iminsi adafite ikipe.
Kwizera Olivier yazamukiye mu Ikipe y’Isonga FC (2011-2013), amenyekana cyane muri APR FC (2013-2016). Yanyuze kandi muri Bugesera FC na Gasogi United mu Rwanda.
Hanze y’u Rwanda, yakiniye amakipe yo muri Afurika y’Epfo arimo Free State Stars na Mthatha Bucks, mbere yo gukina muri Al-Kawkab yo muri Arabia Saoudite ari nayo yaherukagamo.
Kwizera Olivier abaye umukinnyi wa gatatu usinyiye Rayon Sports muri iri soko rya Mutarama, nyuma ya myugariro Yannick Bangala Litombo w’Umunye-Congo na Faustin Likau Kitoko Pizzalo wakiniraga Flambeau du Centre yo mu Burundi.
Aba bakinnyi bose bashobora kwifashishwa mu mukino ukomeye wa Super Cup uzahuza Rayon Sports na APR FC tariki ya 10 Mutarama 2026 kuri Stade Amahoro, ndetse n’umukino wa Shampiyona uzabahuza na AS Muhanga.



