Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Ukuboza 2025, mu kiganiro FERWAFA yagiranye n’itangazamakuru hagamijwe kugaragaza aho imyiteguro y’iyi mikino iteganyijwe ku wa 10 Mutarama 2026 igeze.
Kuri iyi nshuro, FERWAFA yashyizeho akayabo ka miliyoni 60 Frw azagabanywa amakipe ane azakina uyu mukino usanzwe uba mu gufungura umwaka w’imikino, yaba mu cyiciro cy’abagabo n’icy’abagore.
Visi Perezida wa Kabiri wa FERWAFA ushinzwe Tekinike, Mugisha Richard, yavuze ko ibihembo byongerewe mu rwego rwo guha agaciro iri rushanwa.
Yagize ati “Kuri iyi nshuro amakipe yose, yaba ay’abagabo n’ay’abagore, izatwara Super Cup izahabwa miliyoni 20 Frw, iya kabiri ihabwe miliyoni 10 Frw.”
Ibi bivuze ko ibihembo byikubye kabiri ugereranyije n’umwaka ushize. Ubusanzwe ikipe ya mbere mu bagabo yahabwaga miliyoni 10 Frw, iya kabiri igahabwa miliyoni 5 Frw. Mu bagore ho byari miliyoni 5 Frw ku watwaye igikombe na miliyoni 3 Frw ku wa kabiri.
Iyi mikino yombi iteganyijwe tariki ya 10 Mutarama 2026 kuri Stade Amahoro.
Guhera saa Cyenda, mu cyiciro cy’abagore, Indahangarwa WFC yegukanye Igikombe cy’Amahoro izacakirana na Rayon Sports WFC yatwaye Shampiyona.
Saa Kumi n’ebyiri n’igice hazaba hategerejwe “Clasico” izahuza APR FC yihariye ibikombe byombi umwaka ushize (Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro), ikazahura na Rayon Sports yayikurikiye (Runners-up) muri byo byombi.
Mugisha Richard yemeye ko habayeho gutinda kumenyekanisha igihe uyu mukino uzabera, ariko yizeza ko ubutaha bizajya bimenyekana kare hakiri igihe.
Yagize ati ”Guhera mu mwaka utaha, ibijyanye n’igihe izakinirwa bizajya bimenyekana kare nk’uko ingengabihe za shampiyona cyangwa iz’andi marushanwa zimenyekana. Ndibwira ko iri kosa ryabaye iyi nshuro ryo gutinda kumenya itariki ritazongera kubaho.”
Yongeyeho ko FERWAFA yumvikanye na Rayon Sports na APR FC ko zizafatanya gushishikariza abafana kwitabira kugira ngo Stade Amahoro izabe yuzuye, kandi ko hari n’ubundi buryo bwo gufasha aya makipe binyuze mu mafaranga azava ku kibuga (Gate collections).
Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, yavuze ko hari gutekerezwa uburyo iri rushanwa ryakwaguka mu myaka iri imbere.
Yagize ati “Nk’ubuyobozi bwa FERWAFA turimo gutekerereza kuzakura ku makipe abiri akina Super Cup agashyirwa ku makipe ane cyangwa umunani ariko ibyo tuzagendera ku ngengabihe ndetse n’ubushobozi buzaba buhari.”
Inkuru nziza ku makipe azakina uyu mukino ni uko azaba yemerewe gukoresha abakinnyi bashya azaba yamaze kwandikisha mu gihe cy’isoko rito ry’igura n’igurisha ryo muri Mutarama zizafungura tariki 3.