Girumugisha yatsinze 'hat-trick' afasha Al Hilal Omdurman kwihaniza ikipe muri Shampiyona

Girumugisha yatsinze 'hat-trick' afasha Al Hilal Omdurman kwihaniza ikipe muri Shampiyona

Girumugisha yatsinze 'hat-trick' afasha Al Hilal Omdurman kwihaniza ikipe muri Shampiyona

Girumugisha yatsinze 'hat-trick' afasha Al Hilal Omdurman kwihaniza ikipe muri Shampiyona
Rutahizamu Girumugisha Jean Claude yigaragaje cyane atsinda ibitego bitatu (hat-trick), afasha ikipe ya Al Hilal Omdurman gutsinda Bugesera FC ibitego 3-1 mu mukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kane. 

Iyi ntsinzi yatumye Al Hilal izamuka ku rutonde rw'agateganyo, aho ubu yicaye ku mwanya wa cyenda n'amanota 13.

Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba, waranzwe no gutungurana hakiri kare. Ku munota wa mbere gusa w'umukino, Girumugisha yafunguye amazamu nyuma y'uko abakinnyi ba Al Hilal bahererekanyije umupira neza bakagera mu rubuga rw'amahina.

Nubwo Bugesera FC yagerageje kugaruka mu mukino,  igice cya mbere cyarangiye ari 1-0. 

Mu gice cya kabiri, umutoza wa Al Hilal, Laurentiu Reghecampf, yakoze impinduka zatanze umusaruro, kuko ku munota wa 62 Girumugisha yatsinze igitego cya kabiri ku ishoti yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina.

Bugesera FC ntiyacitse intege, kuko ku munota wa 66, Saddick Sulley yashyizemo igitego cy'impozamarira nyuma yo kubona umunyezamu Mohamed Almadani ahagaze nabi. Gusa ibyishimo bya Bugesera ntibyamaze kabiri, kuko ku munota wa 75, Girumugisha yashimangiye intsinzi atsinda igitego cya gatatu, yuzuza gutyo 'hat-trick' ye.

Al Hilal yashoboraga no kubona igitego cya kane ubwo Adama Coulibali yabonaga penaliti, ariko umunyezamu wa Bugesera, Daoa Baleri Ibrahima, ayikuramo.

Ku rundi ruhande, uyu munsi wa 10 wanabayemo undi mukino aho Rutsiro FC yatsinze Amagaju FC ibitego 2-1 i Huye. Kugeza ubu Shampiyona iracyayobowe na Police FC n'amanota 23, mbere y'uko ihura na Gasogi United kuri uyu wa Gatanu.
























Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now