Gasogi United yagiye gukina uyu mukino ifite icyezere cyo kwitwara neza, ahanini ishingiye ku kuba yari imaze imikino ine yikurikiranya itsinda, mu gihe Al Hilal yo yanganyije na Police FC 0-0 mu mukino wa mbere wa Shampiyona yakinnye tariki 26 Ugushyingo.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi nta n'imwe ibashije kubona igitego mu izamu ry'indi.
Al Hilal yaburaga abakinnyi bamwe na bamwe basanzwe babanza mu kibuga, yaje mu gice cya kabiri yariye karungu, yereka Gasogi United ak'inda ya bukuru.
Abasore b'umutoza Laurentiu Aurelian byabasabye iminota 60 gusa kugira ngo bafungure amazamu, binyuze kuri Emmanuel Flomo.
Mu gihe Gasogi yari igitekerezo uko yamwijajara ngo yishyure, iminota ibiri gusa yari ihagije ngo Flomo atsinde igitego gishimangira intsinzi y'uyu mugoroba.
Impinduka umutoza Dusange Sasha yakoze mu gice cya kabiri nta cyo zigeze zihindura. Umukino warangiye Al Hilal itsinze Urubambyingwe.
Gasogi United iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 18 inganya na APR FC ya kabiri, izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu yakira Marine FC saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.
Iyi kipe y'Abanya-Sudani yo izakina umukino wa gatatu muri Shampiyona, tariki 8 Ukuboza, yakira Mukura VS.
Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, Al Merrikh SC y'umutoza Darko Novic, kera kabaye yabonye intsinzi nyuma y'imikino ibiri itsindwa. Yatsindiye i Rubavu Rutsiro FC iheruka gutandukana n'Umutoza Bizumuremyi Radjabu, igitego 1-0







AMAFOTO: NGABO SERGE - KINYAMUPIRA