FIFA yahaye u Rwanda umutoza mushya

FIFA yahaye u Rwanda umutoza mushya

FIFA yahaye u Rwanda umutoza mushya

FIFA yahaye u Rwanda umutoza mushya
Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), ryungutse umutoza mushya, Frédéric Crebiller, woherejwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) muri gahunda yaryo ngari yo kuzamura impano z’abana (Talent Development Scheme - TDS).

Ku wa Mbere, tariki ya 8 Ukuboza 2025, ni bwo FERWAFA yatangaje ko yakiriye uyu mugabo uje gushyira mu bikorwa umushinga wo kuvumbura no gukuza impano z’abana, hagamijwe gutegura ejo hazaza h’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ubwo yageraga ku cyicaro cya FERWAFA i Remera, Crebiller yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’iri Shyirahamwe, Bonnie Mugabe, ari kumwe na Ndayisenga Davis uyobora Icyicaro cy’Iterambere cya FIFA i Kigali, ndetse na Antony Baffoe ushinzwe iterambere ry’imikino (High Performance Specialist) muri FIFA.

Inshingano nyamukuru y’uyu Mufaransa, ni ugufatanya n’Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA, Gérard Buscher, mu gushyiraho uburyo buhamye bwo gutahura impano z’abana bari hagati y’imyaka 12 na 16. 

Aba bombi bazashyiraho gahunda yo kubatoza no kubafasha gukuza impano zabo mu buryo bwa kinyamwuga, haba mu mitekerereze no mu kibuga.

Biteganyijwe ko Crebiller azamara imyaka ibiri mu Rwanda akurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, uri muri gahunda y’imyaka itanu FIFA yihaye yo guteza imbere impano ku rwego rw’Isi.

Frédéric Crebiller si mushya mu gukorera ku mugabane wa Afurika kuko yatangiye kuhakorera imirimo itandukanye guhera mu 2004. Afite impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA A yakuye iwabo i Évreux.

Mbere yo kuza i Kigali, yakoze imirimo ikomeye irimo kuba Umuyobozi wa Tekinike mu ishuri ryigisha umupira rya ‘Académie Alima’ ryo muri Congo-Brazzaville, ryashinzwe n’icyamamare mu mupira w’amaguru wahoze akinira u Bufaransa, Blaise Matuidi.

Uku gufatanya hagati ya FIFA na FERWAFA kwitezweho guhindura isura y’umupira w’amaguru mu Rwanda, haremwa icyizere mu bana bato kugira ngo bazavemo abakinnyi bakomeye bazazamura ibendera ry’igihugu mu marushanwa mpuzamahanga, na cyane ko amakipe y'abato aserukira u Rwanda muri iyi myaka atitwara neza. 








Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now