Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko rizashyigikira Gianni Infantino mu matora ataha y'umuyobozi w'Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) kugira ngo ayobore manda yo kuva mu 2027 kugeza mu 2031.
Ibi byemejwe nyuma y'Inteko Rusange ya FIFA yateraniye mu Mujyi wa Vancouver muri Canada ku wa Kane tariki ya 30 Mata 2026 yibandaga ku itegurwa ry’Igikombe cy’Isi cya 2026 n'amatora ya komite nshya. Aya matora ya Perezida wa FIFA ateganyijwe tariki ya 18 Werurwe 2027 mu Nama y’Inteko Rusange izabera i Rabat muri Maroc.
Muri iyi nama y'i Vancouver u Rwanda rwari ruhagarariwe na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice ari kumwe na Visi Perezida wa Mbere, Claudine Gasarabwe hamwe n’Umunyamabanga Mukuru Bonnie Mugabe.
Ubuyobozi bwa FERWAFA bwatangaje ko bushyigikiye uyu mugabo w'imyaka 56 kuko hari byinshi yafashije umupira w’amagura mu Rwanda mu gihe amaze ayoboye.
Mu itangazo ryaryo, iri shyirahamwe ryagize riti “FERWAFA itewe ishema no gushyigikira kandidatire ya Gianni Infantino yo kongera kwiyamamariza kuba Perezida wa FIFA muri manda ya 2027-231”.
Perezida wa FERWAFA Shema Fabrice yashimangiye ko mu gihe Infantino yari umuyobozi, umupira w’amaguru wateye imbere urangwamo ubunyangamugayo ndetse no kudaheza.
Yongeyeho ko FERWAFA yizeye neza ko gukomeza kuyobora kwe ari icyerekezo cyiza cyafasha guhangana n’ibikibangamiye ruhago no kuzana amavugurura mashya mu gukemura ibibazo biri imbere.
Uku gushyigikirwa gushingiye ku bikorwa byinshi byakozwe mu Rwanda kuva Infantino yatangira kuyobora mu 2016, birimo kwakira Inteko Rusange ya 73 ya FIFA yari ibereye muri Afurika bwa mbere, ari na yo aheruka gutorerwamo mu 2023.
U Rwanda rwanungukiye ku mushinga wa ‘FIFA Forward’ wubatswemo hoteli ya FERWAFA n’ibibuga by’umupira w’amaguru ndetse n'igikorwa cya ‘FIFA Football Festival’ n'irushanwa rya FIFA Series 2026 u Rwanda rwegukanyemo Igikombe cyo mu Itsinda A.
Iki cyemezo cya FERWAFA gishimangira umurongo mugari w'Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) iherutse kwemeza ko izamushyigikira muri aya matora kugira ngo akomeze kuyobora.

