Kuri uyu mukino w’ishiraniro uzabera kuri Stade Amahoro, FERWAFA yatangaje ko amatike yamaze kujya ku isoko guhera ubu.
Abafana bashobora kugura amatike yabo bakoresheje telefoni ngendanwa, bakanda *939*3*2# cyangwa bagaca ku rubuga sportspass.rw.
Ku bazagura amatike ku munsi w'umukino, itike ya make izaba ari ibihumbi 3 Frw, mu gihe iya menshi izaba miliyoni n'ibihumbi 500 Frw.
Uyu mukino usanzwe ukinwa mu gufungura umwaka w’imikino, uzahuza ibigugu bibiri bya ruhago Nyarwanda mu bagabo; APR FC yegukanye ibikombe byombi umwaka ushize (Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro) na Rayon Sports yabaye iya kabiri. Mu bagore, Indahangarwa WFC izacakirana na Rayon Sports WFC.
Itangazwa ry’ibi biciro rije rikurikira impinduka zikomeye ziheruka gutangazwa na FERWAFA zigendanye n’ibihembo, aho ikipe izegukana igikombe yaba mu bagabo cyangwa mu bagore izahabwa miliyoni 20 Frw, naho iya kabiri igahabwa miliyoni 10 Frw.
Muri rusange, FERWAFA yashyizeho akayabo ka miliyoni 60 Frw azagabanywa aya makipe ane.
Uretse kureba umupira, Visi Perezida wa FERWAFA, Mugisha Richard, aheruka gutangaza ko uyu munsi uzaba urimo n’ibindi birori bitandukanye (Entertainment) bigamije gushimisha abafana, ndetse anizeza ko amakosa yo gutinda kumenyekanisha ingengabihe atazongera kubaho mu myaka iri imbere.
Abafana barasabwa kwitabira ari benshi kugira ngo bashyigikire amakipe yabo muri uyu mukino uzakinwa n’abakinnyi bashya bazaba bamaze kwandikishwa mu isoko rito ry’igura n’igurisha rizaba ryarafunguye tariki ya 3 Mutarama.
