Uyu mukino wabereye kuri Etihad Stadium wasaga n’uwamaze kurangira Manchester City ibitse amanota atatu, gusa Enzo Fernandez yaje gukora ibisa n’ibitangaza ku munota wa 94, yishyurira Chelsea yari iyobowe n’umutoza w’agateganyo.
Manchester City yagaruye mu kibuga kizigenza Rodri wari umaze igihe mu mvune kuva mu Ukwakira, yatangiye yihariye umukino cyane mu gice cya mbere.
Igitutu cya Pep Guardiola cyatanze umusaruro habura iminota itatu ngo igice cya mbere kirangire (42’), ubwo Tijjani Reijnders yarekuraga ishoti rikomeye mu nguni, umunyezamu Filip Jorgensen wari mu izamu rya Chelsea asimbuye Robert Sanchez wavunitse, ntiyabasha kuwukuramo.
Gusa mu gice cya kabiri, Chelsea itari ifite umutoza mukuru nyuma yo gutandukana na Enzo Maresca ku wa Kane, ntiyacitse intege.
Iyi kipe yatozwaga by’agateganyo na Calum McFarlane, yihagazeho nubwo yari ifite imvune z’abakinnyi bakomeye.
Ku munota wa 90+4, ubwo abafana ba City bari batangiye kwishimira intsinzi, Enzo Fernandez yabyaje umusaruro uburangare mu bwugarizi bwa City, ashyiramo igitego cyo kwishyura cyahagurukije intebe y’abasimbura ya Chelsea.
Uku kunganya ni igihombo gikomeye kuri Manchester City yashakaga kugabanya ikinyuranyo hagati yayo na Arsenal.
Kugeza ubu, City iri ku mwanya wa kabiri, isigaye irushwa na Arsenal ya mbere amanota atandatu yose.
Ku ruhande rwa Chelsea, inota rimwe yakuye i Manchester rirayifasha kuguma ku mwanya wa gatanu, aho irushwa amanota 11 na Manchester City.
Muri uyu mukino, rutahizamu Erling Haaland yahushije uburyo bukomeye harimo n’umupira yakubise igiti cy’izamu, ibintu byagize ingaruka ku ikipe ye itabashije gushimangira intsinzi kare.
Ku rundi ruhande, Calum McFarlane wahawe inshingano zo kuyobora Chelsea mu buryo bw’agateganyo, yashimiwe uburyo yitwaye imbere y’ikipe ikomeye nka City, cyane ko yari yabuze abakinnyi nka Moises Caicedo, Wesley Fofana na Marc Cucurella.
Manchester City izagaruka mu kibuga ku wa Gatatu tariki 7 Mutarama yakira Brighton, mu gihe Chelsea izasura Fulham.





