Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Mutarama 2026, gikurikira umukino wa Shampiyona Chelsea iheruka kunganyamo na Bournemouth ibitego 2-2 ku wa Kabiri, aho abafana bagaragarije uyu Mutaliyani ko batamwishimiye ubwo umukino wari urangiye.
Chelsea yafashe umwanzuro wo gusezerera Maresca nubwo yari afite amasezerano y’igihe kirekire yagezaga mu 2029.
Kugeza ubu, iyi kipe y’i Londres iri ku mwanya wa gatanu muri Premier League, ikaba irushwa amanota 15 na Arsenal iyoboye urutonde.
Uretse umusaruro muke, aho Chelsea imaze imikino itatu yikurikiranya idatsinda ndetse ikaba yaratsinze umukino umwe gusa muri irindwi iheruka ya Shampiyona, imibanire ya Maresca n’ubuyobozi yari yatangiye kuzamo agatotsi.
Ibintu byadogereye ubwo nyuma yo gutsinda Everton ku wa 13 Ukuboza, Maresca yatangaje ko "yagize amasaha 48 mabi cyane kuva yagera mu ikipe" kandi ko yumva "atashyigikiwe", amagambo yarakaje abayobozi ba Chelsea.
Bivugwa kandi ko hari ukutumvikana kwavutse hagati ya Maresca n’ishami ry’ubuvuzi ry’ikipe ku bijyanye n’imvune z’abakinnyi nka Cole Palmer na Reece James.
Byageze n’aho nyuma y’umukino wa Bournemouth yanga kujya mu kiganiro n’abanyamakuru avuga ko arwaye, ibintu byafashwe nko gukwepa itangazamakuru.
Enzo Maresca wageze muri Chelsea muri Kamena 2024 asimbuye Mauricio Pochettino, asize ahesheje iyi kipe ibikombe bibiri birimo UEFA Conference League n’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe (Club World Cup) cyakirwaga bwa mbere mu buryo bushya.
Mu gihe Chelsea itarabona umutoza mushya, Willy Caballero wari wungirije Maresca ni we ushobora gutoza ikipe ku mukino ukomeye wo ku Cyumweru uzabahuza na Manchester City.
Mu bahabwa amahirwe yo kumusimbura harimo Liam Rosenior utoza Strasbourg (ikipe ihuriye na Chelsea mu kigo cya BlueCo) ndetse na Francesco Farioli utoza FC Porto, mu gihe Oliver Glasner wa Crystal Palace we atari mu bahabwa amahirwe.