Aston Villa yahagaritse umuvuduko wa Arsenal yari imaze igihe idatsindwa

Aston Villa yahagaritse umuvuduko wa Arsenal yari imaze igihe idatsindwa

Aston Villa yahagaritse umuvuduko wa Arsenal yari imaze igihe idatsindwa

Aston Villa yahagaritse umuvuduko wa Arsenal yari imaze igihe idatsindwa
Aston Villa yatsinze Arsenal ibitego 2-1 mu mukino wa Shampiyona y'u Bwongereza wabaye kuri uyu wa Gatandatu i Villa Park, ihagariks urugendo rwa Arsenal yari imaze imikino 18 idatsindwa.

Arsenal ntiyorohewe n’uyu mukino, dore ko yagiye kuruhuka yatsinzwe igitego kimwe na Matty Cash, mbere y’uko Leandro Trossard winjiye asimbura yishyura ku munota wa 52.

Nyuma gato, Buendia na we winjiye asimbura, yafashije Aston Villa kwegukana amanota atatu ubwo yateraga ishoti rikomeye rigaca mu rihumye umunyezamu David Raya nyuma y’akavuyo kabereye imbere y’izamu.

Mu minota ya mbere, David Raya yakoze akazi gakomeye arokora Arsenal ku munota wa 10 ubwo yakuragamo ishoti rikomeye rya Ollie Watkins. Ku rundi ruhande, umunyezamu wa Villa, Emiliano Martinez, na we yari yabanje gukuramo umupira wa Bukayo Saka.

Nubwo Declan Rice yagerageje gutabara izamu ku munota wa 28 ubwo yagaruraga umupira wa Matty Cash waganaga mu izamu, uyu myugariro wa Villa ntiyatinze kuzura umugara. Hashize iminota umunani gusa, Eberechi Eze wacunganaga na we yarangaye maze Cash ahita ashyira umupira mu rushundura.

Mu gushaka kwishyura, Arteta yakoze impinduka, akuramo Eze na Mikel Merino, yinjiza Viktor Gyokeres na Leandro Trossard. Ibi byatanze umusaruro kuko Trossard yahise yishyura ku munota wa 52 nyuma y’akazi keza kakozwe na Rice, agahereza Odegaard na Saka bateguye neza iki gitego.

Nubwo Arsenal yagerageje gushaka igitego cya kabiri binyuze ku mashoti ya Odegaard na ba rutahizamu bayo, Aston Villa yakomeje kotsa igitutu, ibintu byaje kubyara umusaruro ubwo Buendia yatsindaga igitego cya kabiri mu minota y'inyongera, gishyira iherezo ku muvuduko wa Arsenal.

Eze wari wasubiye gukina ku ruhande ntiyagize umukino mwiza kuko yagaragaje uburangare ku gitego cya mbere ubwo Pau Torres yahinduraga umupira maze uyu mukinnyi agasigara areba umupira, aho gukurikirana Matty Cash wari uhagaze wenyine. 

Trossard yongeye kwerekana ko ari umukinnyi w’ingenzi iyo avuye ku ntebe y’abasimbura. Igitego yatsinze cyari icya kane muri shampiyona, kandi byose byagiye bihindura umukino. Kuva yatangira gukinira Arsenal muri Gashyantare 2023, ni we mukinnyi ufite impuzandengo iri hejuru y’ibitego bihindura umukino (64%).

Gutsindwa na Aston Villa byashimangiye ikibazo Arsenal ifite mu mikino yo hanze. Mu mikino iheruka (Sunderland, Chelsea, na Aston Villa), Arsenal yagiye ibanza gutsindwa igitego, bigasaba imbaraga nyinshi kugira ngo igaruke mu mukino.




































Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now