APR FC yongeye gutakaza amanota imbere ya Gorilla FC yayibereye ibamba

APR FC yongeye gutakaza amanota imbere ya Gorilla FC yayibereye ibamba

APR FC yongeye gutakaza amanota imbere ya Gorilla FC yayibereye ibamba

APR FC yongeye gutakaza amanota imbere ya Gorilla FC yayibereye ibamba
Ikipe ya APR FC yongeye gutakaza amanota y’ingenzi nyuma yo kunganya ubusa ku busa na Gorilla FC, mu mukino w’Umunsi wa 11 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu musaruro uje ukurikira ukundi kunganya iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu iheruka kugira, ibivuze ko mu mikino itanu iheruka gukina, yatsinzemo ibiri gusa. 

Kunganya uyu mukino byatumye intera iri hagati ya APR FC na Police FC ya mbere yiyongera, aho kuri ubu irushwa amanota atandatu yose.

Ku munota wa gatanu gusa, APR FC yabonye uburyo bukomeye bwashoboraga guhindura umukino, ubwo Djibril Ouattara yahabwaga umupira mwiza na William Togui, agahita awuhindura imbere y’izamu ntiwajyamo. Kapiteni Niyomugabo Claude yagerageje kuwushyira mu rushundura ariko ku bw’amahirwe make uca ku ruhande gato.

Nyuma y’iyo minota ya mbere, Gorilla FC yatangiye kwinjira mu mukino, igaragaza ko itaje kugarira gusa. 

Ku munota wa 20, myugariro Akayezu Jean Bosco yazamukanye umupira, aterera ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina, ariko umunyezamu Ishimwe Pierre awukuramo awushyira muri koruneri.

Igice cya mbere cyaranzwe no gucungana ku mpande zombi, nubwo Masudi Narcisse wa Gorilla FC yakomeje kugora ubwugarizi bwa APR FC.

Mu gice cya kabiri, umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yakoze impinduka zitandukanye yinjiza abakinnyi nka Mugisha Gilbert, Memel Dao na Hakim Kiwanuka ashaka igitego, ariko Gorilla FC yari ihagaze neza mu bwugarizi.

Ku munota wa 58, habuze gato ngo APR FC itsindwe ubwo umunyezamu Ishimwe Pierre yasohokaga nabi agahusha umupira, gusa arokoka kubera ko umusifuzi wo ku ruhande yari yamaze kumanika igitambaro yerekana ko habayeho kurarira.

Gorilla FC yakomeje kugaragaza inyota yo gushaka igitego, ndetse ku munota wa 72 umunyezamu Ntagisanayo Serge arokora ikipe ye ubwo yakuragaho umupira wari uvuye kuri Dauda Yussif.

Ahagana ku munota wa 82, APR FC yarokotse igitego cyari cyabazwe ubwo Kalifa Traore yateraga umupira n’umutwe, ariko myugariro Niyigena Clement awugarurira ku murongo w’izamu.

Kunganya uyu mukino byatumye APR FC iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 20 mu mikino 11, mu gihe Police FC iyoboye urutonde n’amanota 26 mu mikino 12. Gorilla FC yo iri ku mwanya wa munani n’amanota 15.

Myugariro wa Gorilla FC, Akayezu Jean Bosco, ni we watowe nk’umukinnyi w’umukino (Man of the Match), ahabwa sheki y’ibihumbi 100 Frw.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Etincelles FC yatsindiye Musanze FC i Musanze ibitego 3-1, AS Muhanga na AS Kigali zigwa miswi 0-0.




































Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now