Amakipe y’u Rwanda yerekeje muri Uganda guhatana muri CECAFA y’Amashuri

Amakipe y’u Rwanda yerekeje muri Uganda guhatana muri CECAFA y’Amashuri

Amakipe y’u Rwanda yerekeje muri Uganda guhatana muri CECAFA y’Amashuri

Amakipe y’u Rwanda yerekeje muri Uganda guhatana muri CECAFA y’Amashuri
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025, ikipe y’abahungu n’abakobwa bahagarariye u Rwanda mu mikino y’amashuri, yahagurutse i Kigali yerekeza muri Uganda. Aya makipe agiye guhatana mu marushanwa yo gushaka itike y'imikino ya nyuma Nyafurika y’Abatarengeje imyaka 15 (CAF African Schools Football Championship CECAFA Qualifiers), iteganyijwe kubera i Kampala guhera tariki ya 6 kugeza ku ya 9 Ukuboza 2025.

Aya makipe agizwe n’abanyeshuri ba GS Cyarwa yo mu Karere ka Huye mu bahungu, yegukanye igikombe ku rwego rw'igihugu i Rubavu itsinze GS Busigari, ndetse na APE Rugunga yo mu Karere ka Nyarugenge mu bakobwa, yo yabonye iyi tike imaze guhigika CFG Rwamagana kuri penaliti.

Mbere yo gufata urugendo, ku wa 2 Ukuboza, aba bana n’abatoza babo bahawe impanuro na Komiseri ushinzwe Amategeko n'Imiyoborere muri FERWAFA, Mme Louise Ndengeyingoma.

Mu butumwa yabahaye, yibukije aba bakinnyi bato ko kwambara umwambaro w’igihugu ari ishema rikomeye ariko rikwiye kujyana n’inshingano, abasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura haba mu kibuga no hanze yacyo.

Yagize ati “Mutwaye ibendera mu mitima yanyu no mu myitwarire yanyu. Mukomeze gushyira umutima ku ntego, tubari inyuma inyuma mu buryo bwuzuye kandi dutewe ishema namwe."

Iyi mikino igiye kuba ku nshuro ya kane, izahuza ibihugu 10 mu cyiciro cy’abahungu n'umunani mu bakobwa. 

Muri tombola iheruka kubera i Mengo muri Uganda, ikipe y’u Rwanda y’abahungu yisanze mu Itsinda B aho izahura na Tanzania, Somalia, Ethiopia na Sudan. Ni mu gihe abakobwa bo bari mu Itsinda A hamwe na Uganda yakiriye irushanwa, Kenya ndetse n’u Burundi.

Iri rushanwa rikunze kwiharirwa n’ibihugu nka Tanzania na Uganda mu karere ka CECAFA. Amakipe y'u Rwanda yerekeje muri Uganda afite intego yo guhindura ayo mateka, agakura igikombe mu biganza bya Tanzania yihariye ibihembo mu irushanwa riheruka kubera muri Zanzibar.

Kuva Shampiyona Nyafurika y’Amashuri yatangizwa na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Dr. Patrice Motsepe, mu 2022, amakipe yo muri CECAFA ari mu yakunze kwitwara neza.

Ubwo ryakinwaga bwa mbere i Durban muri Afurika y’Epfo mu 2023, CS Ben Sekou Sylla yo muri Guinée ni yo yatwaye igikombe mu bahungu, mu gihe Fountain Gate School yo muri Tanzania ari yo yatwaye icy’abakobwa.

Mu mwaka wa kabiri w’iri rushanwa ryabereye mu Birwa bya Zanzibar mu 2024, ishuri ryo muri Tanzania ni ryo ryahize ayandi mu bahungu, iryo muri Afurika y’Epfo ritwara igikombe mu bakobwa.

Muri uyu mwaka, ubwo iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya gatatu muri Ghana, Tanzania yisubije igikombe mu ngimbi mu gihe abangavu bo muri Ghana yari mu rugo, batsindiye ku mukino wa nyuma ishuri ryo muri Uganda.
























Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now