Al Hilal yanyagiye ikipe ibitego 8-0 muri Shampiyona y'u Rwanda

Al Hilal yanyagiye ikipe ibitego 8-0 muri Shampiyona y'u Rwanda

Al Hilal yanyagiye ikipe ibitego 8-0 muri Shampiyona y'u Rwanda

Al Hilal yanyagiye ikipe ibitego 8-0 muri Shampiyona y'u Rwanda
Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani yandagaje Amagaju FC iyitsinda ibitego 8-0 mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda, ufatwa nk'imwe mu ntsinzi zikomeye kandi z’ikinyuranyo kinini zibonetse mu Rwanda mu myaka 14 ishize.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 11 Mutarama 2026, wongeye kugaragaramo ikibazo cy’ibura ry’umuriro ryabaye inshuro ebyiri, rikomoza ku ryabaye mu mukino uheruka wa APR FC na Bugesera FC.

Al Hilal SC yinjiye muri uyu mukino yuzuye, nyuma yo kugarura abakinnyi bayo b’inkingi za mwamba bari baritabiriye imikino y’Igikombe cya Afurika (AFCON 2025) muri Maroc. Ibi byatumye irusha Amagaju FC kuva umukino utangiye kugeza urangiye.

Ibirori by’ibitego byafunguwe ku munota wa 12 na Jean Claude Girumugisha, rutahizamu ukomoka i Burundi wigaruriye imitima y’abakunzi ba Al Hilal, waje no gutsinda ikindi ku munota wa 57.

Umunya-Mali Adama Coulibaly yigaragaje cyane muri uyu mukino, atsinda ibitego bine wenyine (Quadruple) ku munota wa 19, 50, 66 n’uwa 84.

Abandi banyeganyeje inshundura ni Emmanuel Flomo watsinze icya gatatu ku munota wa 23, bituma yuzuza ibitego 10 ayoboye abandi muri Shampiyona, ndetse na Ousmane Diouf watsinze ku munota wa 29.

Igice cya mbere cyarangiye Al Hilal iyoboye n’ibitego 4-0, isoza umukino ari 8-0.


Uyu musaruro ni wo wa mbere ubonetsemo ikinyuranyo kinini cy’ibitego muri Shampiyona y’u Rwanda mu myaka 14, kuva APR FC yatsinda Marines FC ibitego nk’ibi mu 2012.

Gusa, ibyishimo by’umukino byarogowe n’ikibazo cya tekinike, aho amatara ya Kigali Pelé Stadium yazimye inshuro ebyiri; ku munota wa 12 n’uwa 84, bituma umukino uhagarara by’akanya gato. Ibi byongeye kwibazwaho cyane dore ko biheruka no kuba mu minsi ishize.

Gutsinda uyu mukino byafashije Al Hilal SC kuzamuka ku mwanya wa gatatu n’amanota 29 mu mikino 13, ikaba irushwa inota rimwe na mukeba wayo Al Merrikh ya kabiri, n’amanota atanu na Police FC iyoboye urutonde. Al Hilal iritegura guhura na AS Muhanga ku wa Gatatu, mbere yo gucakirana na Rayon Sports ku wa Gatandatu.

Ku rundi ruhande, ibihe birakomeye ku Amagaju FC yatakaje umukino wa gatandatu yikurikiranya. Iyi kipe y'i Nyamagabe yisanze mu murongo utukura, ku mwanya wa 17 n’amanota 12, ikaba isigaje guhura na APR FC ku wa Gatatu isoza imikino ibanza.

Indi mikino yabaye:
Musanze FC 3-1 Marines FC
Kiyovu Sports 0-0 Police FC
Al Merrikh 1-1 Mukura VS












Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now