Abayobozi bakuru muri RDF basuye APR FC yitegura Rayon Sports

Abayobozi bakuru muri RDF basuye APR FC yitegura Rayon Sports

Abayobozi bakuru muri RDF basuye APR FC yitegura Rayon Sports

Abayobozi bakuru muri RDF basuye APR FC yitegura Rayon Sports
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye ikipe ya APR FC mu myitozo yitegura umukino w’ishiraniro uzayihuza na Rayon Sports ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025, kuri Sitade Amahoro.

Maj Gen Nyakarundi wari kumwe na Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yasabye abakinnyi gukinana ishyaka n’ubwitange nk’uko byaranze iyi kipe kuva yashingwa.

Ati “Muzatange ibishoboka kuri uriya mukino. Turabizi ko mufite ubushobozi kandi ubuyobozi bubari inyuma nk’uko bisanzwe. Twizeye ko muzitwara neza."

Uyu muyobozi yashimangiye ko APR FC izwiho indangagaciro zo guhatana, kurwana ku ntsinzi no kurangwa n’ubufatanye, ashimira ubuyobozi n’abatoza uburyo bakomeje gutegura neza ikipe mu buryo bw’umwuga.

APR FC iri mu myiteguro ya derby y’Imisozi 1000, iri ku mwanya wa munani n'manota umunani mu mikino ine imaze gukina muri Shampiyona, mu gihe Rayon Sports bazahangana yo ari iya kabiri n'amanota 13, aho irushwana Police FC amanota atatu.

Iyi kipe yambara umukara n'umweru ifite abakinnyi bose mu myitozo, uretse Memel Dao ugifite imvune.

Uyu mukino utegerejwe cyane uzaba saa Cyenda z’amanywa, usifurwe n'abayobowe na Kayitare David uzaba ari hagati mu kibuga.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now