VAR yavugishije benshi mu mukino Portugal yatsinzemo Croatia, Cristiano Ronaldo agarukwaho cyane
VAR yavugishije benshi mu mukino Portugal yatsinzemo Croatia, Cristiano Ronaldo agarukwaho cyane

Umukino wari urimo drama nyinshi wahuje Portugal na Croatia warangiye havuzwe cyane icyemezo cya VAR cyahinduriye amateka yawo mu masegonda ya nyuma, ndetse n’uruhare rwa Cristiano Ronaldo rwatumye uyu mukino urushaho gukurikiranwa cyane.umukino w'igikombe cy'isi wabaye ejo kuwa 02 nyakanga 2026

Mbere y’uko ibintu bifata indi ntera, Cristiano Ronaldo yari yabanje gutsindira Portugal igitego gikomeye cyane, kikaba ari n’igitego cye cya mbere mu mikino ya knockout y’Igikombe cy’Isi. Nyuma y’aho yasimbujwe, yagaragaye ku ntebe y’abasimbura akurikirana umukino afite impungenge nyinshi.

Croatia yari iri gutsindwa ibitego 2-1, maze ku munota wa nyuma w’inyongera , Josko Gvardiol atsinda igitego cyo kunganya, bituma abakinnyi n’abafana bishimira bikomeye batekereza ko bagiye kujya mu nyongera (extra time).

Mu gihe Croatia yari ikiri mu byishimo, Ronaldo we yagaragaraga nk’ucitse intege ku ntebe y’abasimbura, azi neza ko umukino ushobora gukomeza.

Icyakora, VAR yahise yinjira mu kibazo cyo kureba niba Igor Matanovic yarakoze ku mupira mbere y’uko igitego cyinjira. Iyo aba yarawukozeho, byari kuba offside; iyo atawukozeho, igitego cyari kwemerwa.

Nyuma yo gusuzuma amashusho inshuro nyinshi, hakoreshejwe n’ikoranabuhanga rigezweho rishyirwa mu mupira rifite microchip, ryerekanye ko Matanovic yakoze ku mupira. Ibi byatumye igitego cyangwa.

Icyo cyemezo cyahinduye byose: ibyishimo bya Croatia bihinduka amarira, mu gihe Ronaldo n’ikipe ya Portugal bongera guhumeka neza, bagumana intsinzi yabo.

Abafana ba Croatia bahise batangira gutera ibintu mu kibuga, bagaragaza uburakari bwinshi kubera icyo cyemezo kibabaje cyane.

Umutoza wa Croatia Zlatko Dalic yanenze imisifurire avuga ko VAR iri kwica ibyishimo by’umupira w’amaguru, mu gihe umutoza wa Portugal Roberto Martinez we yavuze ko icyemezo cyari cyo kuko ikoranabuhanga ryabyerekanye neza.

Uyu mukino waranzwe n’impaka nyinshi zirimo ibitego byanzwe, penaliti zitavuzweho rumwe, n’uruhare runini rwa VAR, ukaba warasize benshi bibaza niba ikoranabuhanga riri gufasha umupira cyangwa riri kuwutesha umwimerere n’amarangamutima.

Ku ruhande rwa Cristiano Ronaldo, urugendo rwe mu Gikombe cy’Isi rukomeje, nubwo hari abari bamaze kuvuga ko iyi mikino ishobora kuba ari iya nyuma kuri we.muri 1/8 cyirangiza bazahura na spain 

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now