‎Umutoza w'Amavubi yageneye ubutumwa bukomeye abakinnyi nyuma yo kunyagira Grenada
‎Umutoza w'Amavubi yageneye ubutumwa bukomeye abakinnyi nyuma yo kunyagira Grenada
‎Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ Stephen Constantine yashimiye abakinnyi be nyuma yo kunyagira Grenada ibitego 4-0 mu mukino wa FIFA Series 2026, ariko abaha ubutumwa bukomeye bwo kutirara kuko ibyo bakoze byaba imfabusa baramutse batsinzwe umukino ukurikiyeho.
‎Aya magambo akomeye uyu mutoza yayabwiye abakinnyi mu rwambariro nyuma y'umukino wabereye kuri Stade Amahoro mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2026.
 Yashimiye abasore be ubwitange bagaragaje n'ubwo batari bamaranye igihe kinini, ariko anababwiza ukuri ko batsinze ikipe itari yiteguye neza. 
Yagize ati “Ndashaka kubashimira mwese ku mikinire mwagaragaje. Mushobora kuba mutanzi neza ariko iyo mvuze ibintu mba nkomeje; mwakinnye neza pe! Twakinnye n’ikipe ititeguye neza, iyo iza kwitegura twari kubona ibitandukanye ariko tukabatsinda.”
‎Constantine yakomeje abwira abakinnyi ko uyu mukino ari intangiriro nziza y'icyerekezo gishya cy'Amavubi bityo ko bagomba kubaka umuco wo kudatsindwa. 
Yabasabye gukomeza gushyira ibirenge ku butaka kuko intsinzi babonye yateshwa agaciro n'umusaruro mubi mu mukino utaha. 
Yagize ati "Mumenye ko izi ari intangiriro z’ikiragano gishya cy’Amavubi, bivuze ko tudakwiriye gutsindwa n’uwo ari we wese uhereye ku wo tuzakina mu minsi itatu iri imbere. Nta cyo bivuze niba tuzajya gutsindwa nyuma y’iminsi itatu n’uwo ari we wese tuzakina na we."
‎Uyu Mwongereza yibukije abakinnyi ko ibanga ry'intsinzi rishingiye gusa ku kinyabupfura no gukorera hamwe ari na byo byabafashije kunyagira Grenada.
 Yabasabye guhora bibuka ibyishimo byo gutsinda ibitego bine mu mukino mpuzamahanga kugira ngo biberekeze ku zindi ntsinzi. 
Yagize ati "Muzibuke iyo myumvire kuko nimumara gutsindwa nzababaza uko mwiyumva. Nta myitwarire myiza, nta bufatanye, nta mahirwe muba mufite yo gutsinda. Ariko uyu munsi mwagaragaje ibyo byombi."
‎Mu gusoza ubutumwa bwe, umutoza yababwiye ko bagomba guhita bibagirwa ibyabaye, bagahanga amaso umukino wa nyuma w'Itsinda A uzabahuza na Estonia ku wa Mbere tariki ya 30 Werurwe 2026.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now