Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje impinduka z'amasaha ku mikino isoza irushanwa rya FIFA Series 2026 irimo n'uzahuza Amavubi na Estonia uzabera kuri Stade Amahoro, hagamijwe korohereza amakipe mu ngendo z'indege.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2026 ni bwo hasohotse itangazo ryemeza ko umukino utegerejwe na benshi uzahuza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda n'iya Estonia wimuriwe saa 19:30, mu gihe wari uteganyijwe gukinwa saa 21:00 ku wa Mbere tariki ya 30 Werurwe 2026.
Uretse uyu mukino w'u Rwanda, undi wo mu Itsinda A uzabanza ugahuza Ikipe y'Igihugu ya Kenya na Grenada na wo wakuwe saa 18:00 ushyirwa saa 16:00, kugira ngo abafana bazabashe gukurikira iyi mikino yombi izabera kuri Stade Amahoro yikurikiranya neza.
Iri hindurwa ry'amasaha y'imikino ryabayeho kugira ngo ryorohereze amakipe yitabiriye aya marushanwa gusubira iwabo kuko habayemo impinduka mu ngendo z'indege aba bakinnyi n'abatoza bagomba kuzakoresha basubira mu bihugu byabo.
Leave a Comment