U Rwanda ruri mu bihugu byifuza kwakira Igikombe cya Afurika hagati ya 2029 kugeza 2035, mu gihe Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF) itarafata umwanzuro wa nyuma ku bazakira iri rushanwa rihuruza imbaga.
Nk'uko byatangajwe n'umunyamakuru wo muri Ghana, Micky Jnr, uri mu bakurikiranira hafi umupira wa Afurika, ibihugu bitandatu ni byo kugeza ubu byamaze gutanga ubusabe bwabyo.
Ibyo bihugu ni u Rwanda, Angola, Ethiopia, Sénégal ndetse na Mali yifatanyije na Guinea.
Mu nama ya Komite Nyobozi ya CAF iheruka kuba, iyi mpuzamashyirahamwe yahisemo kutihutira kwemerera ibihugu byatanze ubusabe bwabyo, ahubwo ikabanza kureba niba abasabye biteguye, by'umwihariko mu bikorwaremezo, amikoro ndetse n'umutekano usesuye mu gihugu.
Mu gihe u Rwanda rwahabwa kwakira iri rushanwa, byasaba ko hongerwa ibikorwaremezo kuko kugeza ubu stade rukumbi iri ku rwego rwo kwakira Igikombe cya Afurika ari Stade Amahoro yakira ibihumbi 45.
U Rwanda rusanzwe rufite uburambe mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga atandukanye.
Mu bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru, rwakiriye Inama y’Inteko Rusange ya 73 y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) mu 2023. Ni mu gihe muri 2016 rwakiriye imikino y’Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN).
U Rwanda kandi rwakiriye Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 muri 2009, ndetse no muri 2011 rwakiriye icy’abafite munsi y’imyaka 17.
Leave a Comment