Rutsiro FC yazanye umutoza w'umunyamahanga ngo ayikure mu murongo utukura
Rutsiro FC yazanye umutoza w'umunyamahanga ngo ayikure mu murongo utukura
Ubuyobozi bwa Rutsiro FC bwahaye akazi Umurundi, Niyonkuru Gustave, nk'Umutoza Mukuru mushya usimbura Bizumuremyi Radjab uheruka kwirukanwa, aho uyu mutoza yahawe inshingano zo kuvana iyi kipe mu murongo utukura akayishyira mu makipe 10 ya mbere.

Uyu mutoza wari usanzwe muri Vital’o FC y’i Burundi, biteganyijwe ko azerekanwa ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Ukuboza 2025, kugira ngo atangire akazi ko gutoza imikino yo kwishyura.

Niyonkuru Gustave si mushya mu mupira w’amaguru w’u Rwanda kuko yatoje Espoir FC y’i Rusizi mu 2023, akaba yaratoje n’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi ‘Intamba mu Rugamba’. 

Uyu mutoza yageze i Rubavu mu ijoro ryo ku wa Kane w’icyumweru gishize, ndetse yahise akurikira umukino Rutsiro FC iheruka gutsindamo Amagaju FC.

Aje asanga Rutsiro FC iri mu bihe bibi, aho iri ku mwanya wa 18 n’amanota 10 gusa mu mikino 12 imaze gukina. Iyi kipe imaze gutsinda imikino ibiri gusa, inganya ine, mu gihe yatakaje imikino itandatu, umusaruro watumye ubuyobozi buhitamo gusesa amasezerano na Bizumuremyi Radjab.

Umukino wa mbere wa Niyonkuru Gustave uzaba uwo ku Munsi wa 12 wa Shampiyona, aho azaba ahanganye na Kiyovu Sports.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now