Croatia ni yo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 53 ibikesha igitego cyatsinzwe na Ivan Perisic ahawe umupira na Josip Sanisic.
Icyakora rutahizamu Cristiano Ronaldo yishyuye iki gitego ku munota wa 68 kuri penaliti mbere y'uko Gonçalo Ramos atsinda igitego cy'intsinzi mu minota y'inyongera ahawe umupira na Rafael Leão. Iyi penaliti yafashije Ronaldo guca agahigo ko kuba umukinnyi ukuze kurusha abandi utsinze igitego mu mikino yo gukuranamo afite imyaka 41 n'iminsi 147.
Uyu mukino wasojwe harimo impaka zikomeye nyuma y'uko ikoranabuhanga rya VAR ryimye Croatia igitego cyo kwishyura cyari gitsinzwe na Mario Pasalic ku munota wa nyuma.
Iri koranabuhanga ryifashishije utwuma twabugenewe (sensor) turi mu mupira rigaragaza ko Igor Matanovic yabanje gukora ku mupira ari mu kurarira mbere y'uko ugera kuri Pasalic.
Umutoza wa Portugal Roberto Martinez yashimye iki cyemezo, avuga ko ikoranabuhanga ryakemuye impaka nta kubogama mu gihe Zlatko Dalic utoza Croatia yavuze ko abasifuzi bitwaye nabi nubwo atabigize urwitwazo rwo gutsindwa.
Nyuma y'umukino abakinnyi ba Portugal batanze icyubahiro bibuka Diogo Jota witabye Imana mu mpanuka y'imodoka mu mwaka ushize, aho Ronaldo yagaragaye yambaye umwenda wa nimero 21 w'uyu mukinnyi.
Ronaldo yagize ati "Twari tuzi ko uyu mukino ufite igisobanuro gikomeye kuko Jota ahora ari kumwe natwe kandi byari bikwiye ko tumwibuka mu buryo bwiza dutsinda."
Portugal izakomeza urugendo rwayo ihura na Espagne mu mukino wa 1/8 uteganyijwe kubera mu mujyi wa Arlington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Leave a Comment