Rayon Sports yiyunze n’abafana itsinda Gorilla FC
Rayon Sports yiyunze n’abafana itsinda Gorilla FC
Ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi ku gitutu cy’umusaruro muke n’amagambo y’abayobozi bayinengaga, yagaruye akanyamuneza mu bafana bayo nyuma yo gutsinda Gorilla FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona ubereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, waranzwe n’ishyaka ryinshi ku ruhande rwa Rayon Sports yashakaga kwereka umutoza wayo mushya, Bruno Ferry, wari wicaye mu myaka y'abanyacyubahiro areba abahungu be, ko ishoboye.

Umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi, ariko Rayon Sports igaragaza inyota yo gufungura amazamu kare. 

Ku munota wa 21 gusa, myugariro Bayisenge Emery yateye neza umupira w’umuterekano (Coup-franc), uruhukira mu rushundura, Rayon Sports iba ibonye igitego cya mbere gutyo.

Icyakora ibyishimo bya Gikundiro ntibyamaze kabiri, kuko ku munota wa 35, Nduwimana Franck wa Gorilla FC yaje kwishyura iki gitego. 

Ni ku mupira yazamukanye yihuta, awutera mu izamu, umunyezamu wa Rayon Sports, Drissa Kouyate, ntiyabasha kuwugarura, amakipe ajya kuruhuka anganya 1-1.

Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yakoze impinduka, Rayon Sports ikuramo Adama Bagayogo yinjiza Habimana Yves, nyuma yaho inashyiramo Ishimwe Fiston.

Ku munota wa 65, Rayon Sports yabonye indi Coup-franc iri mu mwanya mwiza, inyuma gato y'urubuga rw'amahina. 

Ndayishimiye Richard, wari witwaye neza cyane muri uyu mukino, yayiteranye ubuhanga buhanitse, umupira uruhukira mu izamu, biba bibaye ibitego 2-1.

Mu minota ya nyuma, Gorilla FC yagerageje gushaka uko yakwishyura ndetse umutoza Kirasa Alain yongera amaraso mashya mu busatirizi, ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports bwihagararaho.

Gutsinda uyu mukino byabaye nk’amazi ahembura imitima y’abafana ba Rayon Sports, cyane ko Umuvugizi w’iyi kipe, Gakwaya Olivier, yari aherutse gutangaza ko “Nta kipe bafite”.

Iyi ntsinzi yafashije Rayon Sports guhita izamuka ku rutonde rwa shampiyona, ifata umwanya wa Kane n’amanota 20 mu mikino 12. Gorilla FC yo yagumye ku mwanya wa 10 n’amanota 15.

Umukinnyi Ndayishimiye Richard wa Rayon Sports ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino (Man of the Match), ahabwa sheki y’ibihumbi 100 Frw.

Mu wundi mukino wabaye mbere y’uyu, AS Kigali yanganyije na Bugesera FC ubusa ku busa.

Ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu Amagaju FC azakira Mukura VS i Huye kuri Stade Kamena saa Cyenda, mu mukino uzanizihirizwamo isabukuru y'imyaka 90 iyi kipe yo mu Bufundo imaze ibonye izuba. 

Mu yindi mikino izaba:

  • Etincelles FC 15:00 Police FC
  • Musanze FC 15:00 AS Muhanga
  • APR FC 17:00 Gasogi United 
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now