Rayon Sports yishyuye ideni rya Robertinho
Rayon Sports yishyuye ideni rya Robertinho
Rayon Sports yishyuye ideni ry'uwari Umutoza wayo, Umunya-Brésil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ’Robertinho’ ringana na 22500$ [asaga miliyoni 32 Frw], itera intambwe igana ku gukomorerwa na Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA).

Uyu mutoza yari yareze Murera yambara ubururu n'umweru, ayishinja kumwirukana binyuranyije n’amategeko kandi inamubereyemo umwenda; ibyo FIFA yasanze bifite ishingiro. 

Ibi byatumye mu cyumweru gishize iyi kipe ifatirwa ibihano byo gutandikisha abakinnyi kugeza yishyuye. 

Uyu mutoza yahagaritswe muri Rayon Sports muri Mata 2025, hamwe n'uwari Umutoza w'Abazamu, Mazimpaka André, bashinjwa umusaruro muke. 

Icyakora n'ubwo Rayon Sports yikiranuye na we, ntiyahita ikomorerwa itarasozanya na rutahizamu Adulai Jalo, na we yirukanye nyuma y'amezi atandutu itamwishyuye miliyoni 10 Frw imurimo.

Amakuru meza ni uko na we araza kwishyurwa vuba nk'uko Umuyobozi w'Inama y’Ubutegetsi, Muvunyi Paul ndetse n'Umukuru wa Komite Nyobozi, Twagirayezu Thaddée, baraye bemeranyije mu biganiro aba bombi bari kugirana mu rwego rwo gushaka ibisubizo by'uko iyi kipe yava mu bibazo imazemo iminsi. 
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now