Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Ukuboza 2025, Rayon Sports yagaragaje ko umubano wayo na SKOL uhagaze neza, bityo ko ibihuha byabaye intandaro yo kuyitirira ubukererwe bw’imishahara ari ibinyoma.
Iryo tangazo rigira riti “Ubuyobozi bwa Rayon Sports buramenyesha ko amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko SKOL BREWERY LTD yaba ifitanye isano n’ubukererwe mu kwishyura imishahara atari ukuri. SKOL yasohoje neza inshingano zayo zose, kandi umubano wayo na Rayon Sports ukomeje kuba mwiza kandi wubakiye ku bunyamwuga.”
Uku gushyira mu majwi SKOL kwaturutse ku butumwa Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, aheruka kugeza ku batoza n’abakozi b’ikipe abasaba kwihangana ku kibazo cy’imishahara itaraboneka, mu gihe abakinnyi bo bishyuwe.
Muri ubwo butumwa, Murenzi yari yavuze ko hari “Umufatanyabikorwa wabatengushye” ntamuvuge izina, ibyatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga bahita bakeka ko ari SKOL isanzwe ari umuterankunga mukuru.
Murenzi yari yagize ati “Twakomeje kwiringira umufatanyabikorwa wagombaga kuduha amafaranga ngo tubashe guhemba neza kandi bose, ariko agenda atubeshya agera aho aradutenguha.”
Rayon Sports yari yabonye amafaranga make agera kuri miliyoni 20 Frw ihitamo kuyishyura abakinnyi ibirarane by’ukwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza kugira ngo babashe kwishimira iminsi mikuru, bityo abatoza basabwa gutegereza ko ikibazo cy’uwo mufatanyabikorwa wabatengushye gikemuka cyangwa hagashakwa ahandi.
Murenzi yari yakomeje agira ati “Uyu munsi twagerageje guhemba abakinnyi gusa, tuba turetse abatoza n’abayobozi. Turasaba kutwihanganira mu gihe turi gushaka ibisubizo byihuse ngo tubashe kubaha ubutumwa namwe.”
Ubuyobozi bwa Gikundiro busoza busaba abakunzi bayo kutita ku makuru agamije gusenya no kwanduza isura y’ikipe, mu gihe bakomeje imyiteguro y’umukino w’Umunsi wa 13 wa Shampiyona uzabahuza na Etincelles FC ku Cyumweru.
Leave a Comment