Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Ukuboza 2025, ni bwo Kitoko Likau Faustin ‘Pizzaro’ yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yakirwa n’abayobozi ba Rayon Sports.
Uyu mukinnyi w’imyaka 23 ukina mu kibuga hagati yugarira, aje gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri ‘Gikundiro’, aho bivugwa ko yatanzweho akayabo k’ibihumbi 15$ (asaga miliyoni 21 Frw).
Pizzaro aje mu Rwanda avuye mu ikipe ya Flambeau du Centre yo mu Burundi, gusa yageze i Kigali ibiganiro byararangiye dore ko yaherukaga mu Rwanda mu minsi ishize kumvikana na Murera.
Amakuru avuga ko amafaranga yaguzwe azagabanwa na Flambeau du Centre yakiniraga ndetse na AC Dynamique yo muri RDC yazamukiyemo, kuko ari yo yari igifite uburenganzira bwo kumusubirana amasezerano ye narangira.
Uretse Pizzaro wageze i Kigali, Rayon Sports irarara yakiriye undi mukinnyi ukomeye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu. Uwo ni Jules Armand Kooh Bioumla, rutahizamu w’imyaka 26 ukomoka muri Cameroun.
Uyu rutahizamu aje muri Rayon Sports nta kipe afite, nyuma yo gutandukana na Club Africain yo muri Tunisia.
Aba bakinnyi bombi baje kongerera imbaraga Rayon Sports itegereje gusoza imikino mike mu yibanza isigaje mbere yo gukina iyo kwishyura ya Shampiyona, ariko by’umwihariko umukino w’Igikombe cyiruta ibindi ‘FERWAFA Super Cup’ uzayihuza na APR FC tariki ya 10 Mutarama 2026 kuri Stade Amahoro.
Rayon Sports irifuza ko aba bakinnyi bamenyerana bagenzi babo hakiri kare, kugira ngo isoko ryo muri Mutarama nirifungura bazabe biteguye gutanga umusaruro ufatika.
Leave a Comment