Musanze FC yagurishije akayabo rutahizamu Tshabalala
Musanze FC yagurishije akayabo rutahizamu Tshabalala
Rutahizamu w’inararibonye ukomoka mu Burundi, Shaban Hussein uzwi nka Tshabalala, yamaze kwerekeza mu ikipe ya El Merriekh SC Bentiu yo muri Sudani y’Epfo, nyuma yo kugurwa akayabo ka miliyoni 20 Frw avuye muri Musanze FC.

Uyu rutahizamu wari umaze amezi atandatu gusa mu Ikipe y’abaturage b’i Musanze, yafashe indege mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Mutarama 2026, nyuma y’uko impande zombi zumvikanye ku igurishwa rye ku Cyumweru.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Tshabalala yashimiye ubuyobozi n’abafana ba Musanze FC ku bihe byiza bagiranye mu gihe gito yari ayimazemo, aho yatsinze ibitego icyenda mu mikino ibanza ya Shampiyona.

Yagize ati "Ndashimira amezi atandatu atazibagirana narimaze muri Musanze FC. Ibyo nabonye, urukundo, inkunga y'abafana, byose byari ingenzi kuri njye. Mwarakoze ku bwo kugira uru rugendo urudasanzwe. Nta kindi nakwifuriza ikipe n'abafana usibye intsinzi mu gihe kizaza." 

Amakuru yizewe avuga ko Musanze FC yemeye kurekura uyu rutahizamu nyuma yo guhabwa miliyoni 20 Frw yo kugura amezi atandatu yari asigaje ku masezerano ye.

Tshabalala yasezeye ku bafana ba Musanze FC mu buryo bw’icyubahiro ku Cyumweru, ubwo yafashaga iyi kipe gutsinda Marines FC ibitego 3-1 mu mukino usoza igice cya mbere cya Shampiyona, aho yatsinzemo ibitego bibiri wenyine.

Muri El Merriekh SC Bentiu, Tshabalala agiye gusangayo umunyarwanda Ishimwe Saleh bahoze bakinana muri AS Kigali, na we wamaze kumenyera shampiyona ya Sudani y’Epfo.

Shaban Hussein Tshabalala si izina rishya mu matwi y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, kuko amaze kuhatsinda ibitego 96 kuva yahagera mu 2016. 

Yakiniye amakipe atandukanye arimo Amagaju FC yamenyekaniyemo, Rayon Sports, AS Kigali na Bugesera FC.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now