Murenzi Abdallah yakiriye inkoni y'ubuyobozi; atanga umurongo mushya ugomba kugenderwaho
Murenzi Abdallah yakiriye inkoni y'ubuyobozi; atanga umurongo mushya ugomba kugenderwaho
Komite y’Agateganyo nshya ya Rayon Sports iyobowe na Murenzi Abdallah, yatangiye imirimo yayo ku mugaragaro nyuma y’ihererekanyabubasha ryabaye kuri uyu wa Kabiri, aho yahise iha abakozi b’iyi kipe umurongo mushya bagomba kugenderaho.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 2 Ukuboza 2025, ku cyicaro cya Rayon Sports. Perezida mushya w’agateganyo, Murenzi Abdallah, yakiriye ububasha bwari bufitwe n’inzego zicyuye igihe zari zihagarariwe na Dr. Claude Emile Rwagacondo wari Visi Perezida w’Inama y’Ubutegetsi na Twagirayezu Thadée wari Perezida wa Komite Nyobozi.

Ni ihererekanyabubasha rije rikurikira icyemezo cyafashwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku wa 25 Ugushyingo 2025, cyo gusesa inzego zose zari ziyoboye Rayon Sports zirimo Inama y’Ubutegetsi, Komite Nyobozi, Ngenzuzi, Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ndetse n'Inteko Rusange.

Ibi byashimangiwe n’ibaruwa RGB iheruka kwandikira uwari Perezida w’Inama y’Ubutegetsi, Muvunyi Paul, imenyesha ko inzego zose z’Umuryango zisheshwe kubera ibibazo by’imiyoborere n’umwuka mubi wari umaze iminsi ututumba muri iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Mu butumwa batanze nyuma yo gufata inshingano, Komite nshya yasabye abakozi ba Rayon Sports kurangwa n’ubunyamwuga bakora ibintu binoze kandi bifite ireme, ibi bigaherekezwa n’umurimo unoze uzira gukorera ku jisho. 

Aba bayobozi kandi bashimangiye ko bazimakaza ihame ryo kubazwa inshingano (accountability), aho buri wese asabwa gusobanura umusaruro atanga, ibi byose bigakorerwa mu mwuka wo gushyira hamwe hagamijwe inyungu rusange z’ikipe.

Mu gihe cy'amezi atatu iyi Komite y'Inzibacyuho izamara, inshingano zayo nyamukuru zirimo kuvugurura amategeko y’Umuryango, kuvugurura inzego zawo, no gushyiraho umurongo uhamye w’imiyoborere uzatuma ibibazo nk'ibyabaye bitongera kubaho.

Umukino wa mbere Rayon Sports yakinnye nyuma y'uko ubuyobozi bushya buramukijwe ikipe, ni uw'umunsi wa cyenda banganyijemo na Gicumbi FC igitego 1-1.

Kuri ubu, Rayon Sports iri ku mwanya utari mwiza ku rutonde rwa Shampiyona ugereranyije n’uwo abakunzi bayo bifuza, kuko ari iya gatandatu n'amanota 14 ku rutonde rwa Shampiyona ruyobowe na Police FC iyirusha amanota umunani, n'ubwo iyi kipe y'igipolisi irusha Murera umukino umwe imaze gukina. 
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now