Mukura VS yongeye kwiyunga n'abafana bayo imbere ya Gicumbi
Mukura VS yongeye kwiyunga n'abafana bayo imbere ya Gicumbi
Mukura Victory Sports yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-0 mu mukino w'umunsi wa 11 wa Shampiyona wabaye kuri iki Cyumweru saa Cyenda kuri Stade Kamena.

Umutoza Nshimiyimana Canisius wa Mukura VS yari yahisemo gukora impinduka eshanu mu bakinnyi basanzwe babanzamo nyuma y'uko iyi kipe imaze iminsi ititwara neza. 

Nubwo Gicumbi FC yatangiye ihererekanya neza, Mukura VS ni yo yabonye uburyo bwa mbere bw'igitego, binyuze kuri coup-franc yatewe na Iradukunda Elie Tatou ku munota wa gatandatu, nyuma yo gutegerwa na Babangetini Moise ku murongo w'urubuga rw'amahina. Icyakora Tatou umupira yawuteye iruhande rw'izamu.

Elie Tatou yaje kwisubiraho ku munota wa 21, ubwo yacomekerwaga umupira mu rubuga rw'amahina agacenga myugariro n'umunyezamu, maze umupira awushyira mu nshundura bimworoheye. 

Nyuma y'umunota Mukura yashoboraga kubona ikindi gitego, gusa rutahizamu Mutsinzi Patrick apfusha ubusa uburyo yari abonye. 

Iki gitego cya kare cyatumye Mukura itangira gukina neza yisanzuye ndetse ikanarema uburyo bwinshi bw'ibitego, na cyane ko umurindi w'abafana bayo wabatizaga umurindi. 

Mukura yakomeje gukina neza itanga icyizere. Umunye-Ghana, Samuel Pimpong, yabonye uburyo bw'igitego ku munota wa 39, ariko umupira yari ateye mu izamu n'umutwe ukurwamo n'umunyezamu Ahishakiye Hertier. 

Igice cya mbere cyarangiye Mukura VS iyoboye umukino, mu gihe abasore b'Umutoza Bisengimana Justin basoje igice cya mbere nta n'ishoti bateye mu izamu. 

Iminota 15 y'igice cya kabiri yihariwe na Mukura yashakaga igitego cy'umutekano, ariko uburyo Mutsinzi na Boateng Mensah babonaga ntibabushyire mu izamu. 

Ubundi buryo bukomeye bwongeye kuboneka ku munota wa 60 w'umukino, ubwo Pimpong yazamukanaga umupira ku ruhande rw'ibumoso, awuhinduye imbere y'izamu uhasanga Elie Tatou wari uhagaze wenyine, ariko ananirwa kuwushyira mu izamu.

Gicumbi yahise ikora impinduka zo gukomeza mu kibuga hagati, Umurundi, Ntibazonyiza Djuma, akorerwa mu ngata na Rubuguza Jean Pierre, Hakizimana Felicien asimbura Nshimiyimana Olivier wakinaga inyuma ku ruhande rw'ibumoso. 

Mukura VS na yo yinjiranye impinduka mu minota 15 ya nyuma, maze Samuel Pimpong asimburwa na Hakizimana Zuberi. 

Uyu musore usatira anyuze ku mpande yahise atsinda igitego ku mupira wa mbere yakozeho ageze mu kibuga. 

Uburyo bw'iki gitego bwaremwe na Mensah wirukanse agasiga ba myugariro ba Gicumbi FC, aha umupira mwiza rutahizamu Patrick wahise awuhindurira mu rubuga rw'amahina, aho wasanze Zuberi ahagaze wenyine agasoza akazi. 

Nyuma y'iminota itanu gusa kibonetse, Patrick yongeye gucenga ab'inyuma ba Gicumbi, agerageje gushakisha Zuberi, kuri iyo nshuro ntiyabasha gufatisha  neza umupira yashatse gutera aserebetse.

Umutoza Canisius yahise ashyira mu kibuga Nisingizwe Christian mu kibuga hagati, akuramo Patrick, kugira ngo uyu musore afatanye na Joseph Sackey kuburizamo uburyo bwashoboraga kuremwa n'abo hagati ha Gicumbi.

Iyi kipe yambara umuhondo n'umukara yarinze neza izamu ryayo, umukino urangira icyuye intsinzi.

Mukura VS yahise ifata umwanya wa munani n'amanota 16 ku rutonde rwa Shampiyona, mu gihe Gicumbi yagumanye amanota 12 yo iri ku mwanya wa 12.

Umukino ukurikira ku ruhande rwa Mukura ni uwo izakiramo Amagaju tariki 20 Ukuboza, naho Gicumbi yakire Marines FC kuri uwo munsi.

Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru, Bugesera FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1, Marines itsindira Kiyovu Sports i Rubavu igitego 1-0.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now