Lamine Yamal yongeye gutwara Mbappé na Vinícius igihembo
Lamine Yamal yongeye gutwara Mbappé na Vinícius igihembo
Umukinnyi wa FC Barcelona, Lamine Yamal, yegukanye igihembo cyitiriwe Di Stéfano gihabwa umukinnyi w'umwaka, gitangwa n'ikinyamakuru MARCA.

Uyu musore w'imyaka 18 ahigitse Kylian Mbappé na Vinícius Júnior ba Real Madrid bari bahanganye, ndetse na bagenzi be bakinana Pedru na Raphinha.

Nyuma yo kwakira iki gihembo, Yamal yavuze ko kiterekana imbaraga yakoresheje ku giti cye gusa, ahubwo ko binagaragaza uburyo ikipe ye yose yabaye nziza.

"Iki gihembo by’umwihariko kigaragaza ko ari umwaka mwiza twagize nk’ikipe. Ku giti cyanjye bimpa umunezero n’ishema. Kubona ibihembo nk'ibi nkiri muto ni byiza cyane. Nzakomeza gukora cyane no guharanira kugera ku bindi nk’ibi."

Uyu musore kandi yagaragaje uburyo yishimiye gusubira gukinira Camp Nou nyuma y’igihe kirekire bakinira ku kibuga cya Montjuïc kitari icya Barcelona.

Ati “Abafana ni ingenzi cyane kuri twe. Montjuïc yari imeze neza ariko ntabwo twari mu rugo. Camp Nou izaba inkunga ikomeye kandi bizadutera ingabo mu bitugu mu mikino isigaye muri uyu mwaka.”

Uyu mwaka wa 2026 ushobora kuba umwaka w’amateka kuri we, naramuka yitwaye neza, kuko azaba ahatana mu marushanwa akomeye: muri La Liga, Champions League, Igikombe cy’Isi ndetse no mu bihembo ku giti cye.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now