Intwaro y’ubukire muri Rayon Sports igiye kwibagirana nk’uko nyakatsi yibagiranye
Intwaro y’ubukire muri Rayon Sports igiye kwibagirana nk’uko nyakatsi yibagiranye
Kuri uyu wa kabiri tariki 25 Ugushyingo, nibwo habaye inama ikomeye yahuje Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) n’inzego zose zari zisanzwe ziyobora Umuryango wa Rayon Sports, zirimo Inama y’Ubutegetsi, Komite Nyobozi, Ngenzuzi ndetse n’Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane. Iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cya RGB.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi icyuye igihe, Muvunyi Paul, ndetse n’uwari Umuyobozi wa Komite Nyobozi, Twagirayezu Thadee, hemejwe ko inzego zose zihagaze, zigahita zisimburwa na Komite y’Agateganyo igizwe n’abantu batanu.

Hari hashize umwaka ikipe ya Rayon Sports yongeye gusubizwa abahoze ari abakunzi bayo ndetse barimo n’abigize kuyiyobora mu bihe bitandukanye. Aba bari bahawe ikipe nyuma y’imyaka isaga ine barahejwe kubera ibibazo by’amakimbirane bari baragaragayemo mu gihe cya Covid-19 ubwo iyi kipe yayoborwaga na Munyakazi Sadate.

Ubwo aba bayobozi bagarukaga muri Rayon Sports bari bishimiwe n’abafana cyane bemeza ko ikipe isubiranye banyirayo ndetse igihe kongera igahanganira ibikombe nk’uko byahoze mbere ubwo aba bayobozi bari bakiyirimo.

Abafana bavugaga ko n’ubwo ikipe ya Rayon Sports iyobowe na Uwayezu Jean Fidele irimo bibazo bike ariko idakaze cyane kuburyo yatanga ibyishimo.

Gusa nyuma y’umwaka umwe, bamwe mu bafana bari maze kubona ko ibibi birutanwa nyuma y’akajagari kari muri iyi kipe ndetse harimo n’abataye amarira kuri sitade.

Amahirwe ya nyuma asa nkaho ashize kubigiraga intwari za Rayon Sports

Inzego zari ziyobiye Rayon Sports zirimo Muvunyi Na Twagirayezu ndetse n’abandi bari bafatanyije kuyobora basa naho urugendo rwabo ku buryo bweruye rurangiye muri Rayon Sports nyuma yo kuyihabwa ariko bakaba aribo ba mbere bayishubije ku muhanda nta n’umwaka uciyemo. Aba bagabo bari mubuyobozi, bagarutse RGB yibwira ko bamaze kwitekerezaho ndetse bagiye kubaho bashaka ineza y’ikipe, ariko RGB yasanzwe nta cyahindutse ndetse nta n’igiteze kuzahinduka.

Bamwe muri aba bagabo bagiye bavugwaho gutanga amafaranga kuri bamwe mu banyamakuru kugira ngo bajye mu ruhande rwabo, bitume birenza iminsi ariko birangiye ikipe bayamburiwe nzira. 

Igikangisho cy’amafaranga gishobora kuba gishyizweho akadomo

RGB nk’urwego rureberera imiryango itari iya Leta, ndahamya ko rumaze kubona ko nta wundi waha ubuzima burambye Rayon Sports usibye uru rwego ubwarwo. Ugendeye kuri komite y’inzibacyuho yahawe Rayon Sports irahita iguha ishusho y’uko iyi kipe igiye kuzayoborwa mu gihe kirambye. 

Twagirayezu Thadee yambuwe ikipe izuba riva

RGB nk’urwego rw’imiyoborere, yashyizeho abayobozi umuntu yavuga ko bafite ubumenyi mu buyobozi ndetse n’imiyoborere kuruta ubukire bwo mu mufuka buri mu bituma Rayon Sports igwa hasi buri kanya ikabanza urutugu. Ubu nta muntu n’umwe mu bitwaza ubushobizi ngo ayobore Rayon Sports wakongera guhinguka hafi yayo, usibye kuba yaba umufana nk’abandi bose, yabyanga agahunga.
   Murenzi Abdallah yongeye guhabwa ikipe by'inzibacyuho
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now