Gen Mubarakh Muganga yanyomoje ibihuha byo gukuraho Chairman wa APR FC
Gen Mubarakh Muganga yanyomoje ibihuha byo gukuraho Chairman wa APR FC

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yamaze impungenge abakunzi ba APR FC, anyomoza ibihuha byari bimaze iminsi bivugwa ko Brig Gen Deo Rusanganwa yakuwe ku buyobozi bw’iyi kipe, ashimangira ko akiri Chairman wayo kandi nta cyahindutse.

Ibi Gen Mubarakh Muganga, usanzwe ari na Chairman w’Icyubahiro wa APR FC, yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2026, mu birori byo gusangira Umwaka mushya n’abakinnyi, abayobozi n’abakunzi b’iyi kipe y’Ingabo.

Mu minsi ishize, hari amakuru yacicikanaga avuga ko Brig Gen Rusanganwa yaba yakuweho kubera kutagaragara cyane mu bikorwa by’ikipe. 

Gen Muganga yasobanuye ko ibyo atari ukuri, ahubwo ko kutaboneka kwe biterwa n’inshingano z’umwihariko za gisirikare afite zo kuyobora Diviziyo ya Kabiri ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yagize ati “Chairman wa APR FC ni Brig Gen Deo Rusanganwa. Murabizi rero imirimo yacu rimwe na rimwe idusaba kutaba i Kigali. Umutwe w’ingabo ayobora ushinzwe Amajyaruguru... Nta wahindura ubuyobozi bw’ikipe bitavuye hejuru mu buyobozi bwa gisirikare.”

Gen Muganga yavuze ko n’abandi bayobozi barimo Umunyamabanga wa APR FC, Col (Rtd) Mugisha Vincent, bashobora kutaboneka kubera izindi nshingano, ariko ko ibyo biba bitavuze ko ubuyobozi bwahindutse cyangwa ko ibikorwa by’ikipe bidakomeza.

Yatanze urugero kuri we ubwe, avuga ko yitabiriye ibyo birori avuye mu kazi, yambaye impuzankano ya gisirikare aho kuba iy’abakunzi ba APR FC, byose bigaragaza ko akazi k’umutekano kaza imbere.

Kugeza ubu, APR FC iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 26 mu mikino 13, ikaba yitegura gusura Bugesera FC kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Mutarama 2026.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now