FERWAFA yamuritse umushinga 'uje nk'igisubizo ku Amavubi'
FERWAFA yamuritse umushinga 'uje nk'igisubizo ku Amavubi'
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), batangije umushinga mushya witezweho kuzamura impano z’abakiri bato, ugamije kugeza u Rwanda mu Gikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 mu 2028.

Iyi gahunda yiswe “Talent Development Scheme (TDS)” yamurikiwe itangazamakuru ku cyicaro cya FERWAFA i Remera, kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ukuboza 2025.

Uyu mushinga w’imyaka ibiri, watangijwe ku rwego rw’Isi na FIFA mu 2022 ukuriwe na Arsène Wenger, uzibanda ku gushaka no gukarishya impano z’abana bato hagamijwe kubateguramo abakinnyi b’umwuga.

Muri iyi gahunda nshya, hazashyirwaho ibigo by’indashyikirwa (Centers of Excellence) 12 hirya no hino mu gihugu; bitandatu bizaba ari iby’abahungu, ibindi bitandatu bibe iby’abakobwa. Ibi bigo bizaba birimo abakinnyi batarengeje imyaka 13, 15 na 17.

Hazashyirwaho kandi abashinzwe gushaka impano (Scouts) 18 bazajya bazenguruka igihugu, bifashishije ikoranabuhanga rizajya ribika amakuru y’aba bakinnyi bose.

Buri mwaka hazajya hategurwa amarushanwa y’abatarengeje imyaka 14 na 16 mu bahungu no mu bakobwa, ku buryo bazajya bakina hagati y’imikino 28 na 30.

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yavuze ko intego rukumbi y’uyu mushinga ari ukubaka ikipe izahagararira u Rwanda mu Gikombe cy’Isi.

Yagize ati “Intego twihaye ni uko mu gihe cy’imyaka ibiri, kugeza mu 2028, tugomba kugira ikipe yacu ijya mu Gikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17. Ni gahunda ifite intego yo kuzamura abana barusha abandi, tukabazamura ku buryo bavamo abakinnyi babigize umwuga.”

Yakomeje asobanura ko iyi gahunda itandukanye n’izindi kuko izibanda cyane ku bigo by’amashuri na za Academy, aho bazahabwa abatoza bazajya batanga raporo ku Muyobozi wa Tekinike muri FERWAFA.

Ati “Iyi gahunda irihariye kuko ifata mu bice bibiri harimo ibigo by’amashuri bizaba bifite umwihariko wo guteza imbere abana bafite impano zidasanzwe. Abo bana bazajya bakora amarushanwa n’andi marerero atandukanye.”

Uyu mushinga uzanagira uruhare mu kongerera ubumenyi abatoza. Biteganyijwe ko guhera muri Gashyantare 2026, hazatangwa amahugurwa ku batoza bafite impano yo gutoza abakiri bato.

Gahunda ya TDS mu Rwanda izashyirwa mu bikorwa bigizwemo uruhare n’inzobere za FIFA zirimo Antony Baffoe, Davis Ndayisenga na Frederic Crebiller, bafatanyije na Gerard Buscher usanzwe ari Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA.

TDS ije nk'igisubizo kinyura benshi

Mu mikino iheruka yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yasezerewe mu mikino ya CECAFA yabereye muri Ethiopia mu Ugushyingo, aho itabashije gutsinda umukino n’umwe imbere ya Ethiopia, Kenya, Somalia na Sudani y’Epfo.

Kakooza Nkuliza Charles yavuze ko impamvu Amavubi U-17 yatsinzwe imikino yose muri iyi CECAFA, ari uko abari bagize ikipe nta marushanwa cyangwa shampiyona n’imwe bakuramo ubunararibonye.

Yakomeje agira ati “Abarimo benshi ni abari mu bato ba Bayern Munich. Wambwira shampiyona Bayern ikinamo? Usibye kuryama kuri FERWAFA no kujya ku ishuri, nta yindi gahunda ihari.”

KNC yasabye FERWAFA na Minisiteri ya Siporo gushyiraho uburyo buhamye bwo kubaka amakipe y’igihugu y’ingimbi, harimo gushyiraho abatoza babigize umwuga, imyitozo ihoraho n’amahugurwa y’igihe kirekire.

 Ati “Abatoza bajye mu U17 na U20, abana bahabwe umwiherero. Minisiteri na FERWAFA nibashyireho ibuye ry’ifatizo. Bareke gukoresha abanyabiraka.”

Yanibukije ko hakwiye gushyirwaho irushanwa rya U15 rizajya ritegurira abakinnyi kwinjira muri U17, kugira ngo habeho urwego rugaragara rwo kubaka ingimbi. Avuga ko nubwo ubuyobozi bwa FERWAFA ari bushya, bukwiye gushyira ibintu ku murongo vuba.

Ibi KNC avuga byo gutegura neza abakiri bato bisa n'ibyo Umutoza Mukuru w'Amavubi, Adel Amrouche, yatangaje ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Benin igitego 1-0 mu Ukwakira.

Uyu mutoza yavuze ko u Rwanda rukeneye kubaka urufatiro rukomeye rw’umupira w’amaguru mbere yo gutekereza ku rwego rwo guhatanira kujya mu Gikombe cy’Isi.

Yagize ati “Tugomba kuba inyangamugayo. Ntabwo ushobora guhindura umutoza, perezida cyangwa CEO ngo uhite ukora ibitangaza. Tugomba gukora cyane, tugashora mu bato, tugateza imbere shampiyona yacu. Narababajije nti 'mumpe umukinnyi umwe w’imyaka 17 ukina mu ikipe nkuru,' barambwira ngo ntawe. Iyo udafite urubyiruko rutegurirwa ejo hazaza, nta hazaza habaho.”

Nyuma y'iminsi micye, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yatangiye muri Afurika y'Epfo, aho Amavubi yari yagiye gukinira umukino wo Gushaka itike y'Igikombe cy'Isi, isezerano ko umuti wo kubona umusaruro urambye mu ikipe y'Igihugu bagiye kuwushaka. 

Ati "Icyo turimo kwiga muri iyi minsi ni ukugira ngo turebe uko tuvugurura Amavubi, tudahereye ku makuru, ahubwo duhereye ku mato. Tugiye gushyira imbaraga nyinshi cyane mu bana batoya, byibuze guhera ku batarengeje imyaka 17. Dushaka kubaka umusingi ukomeye kugira ngo tube dufite abakinnyi batandukanye kandi bamenyereye amarushanwa."

U Rwanda ruheruka kugaragara mu Gikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 rimwe gusa mu mateka, hari mu mwaka wa 2011 ubwo cyaberaga muri Mexique. Kuva icyo gihe, nta yindi kipe y’abato irongera kugaragaza ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru, icyuho FERWAFA yizeye kuziba binyuze muri TDS.
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice Abanyamakuru ni bamwe mu ba mbere basobanuriwe iby'uyu mushingaUmuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA, Gérard Buscher Umutoza ushinzwe gushaka no kuzamura impano z’umupira w’amaguru muri FERWAFA,  Frédéric Crebiller
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now