Champions League: Real Madrid yasuzuguriwe na Man City imbere y'abafana bayo
Champions League: Real Madrid yasuzuguriwe na Man City imbere y'abafana bayo
Ikipe ya Manchester City yakoze ibisa n’ibitangaza ku kibuga cya Santiago Bernabéu, ubwo yishyuraga igitego yari yatsinzwe maze igatahukana intsinzi y’ibitego 2-1 imbere ya Real Madrid mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa UEFA Champions League.

Ni umukino wigaragarijwemo umusore ukiri muto wazamukiye mu ishuri ryigisha umupira rya Manchester City, Nico O'Reilly. Uyu musore w’imyaka 20 wari wagiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga, yigaragaje cyane ndetse anahesha ikipe ye intsinzi. 

Umukino watangiye Real Madrid ishaka kwigaragaza imbere y’abafana bayo, ndetse ibigeraho ku munota wa 28 ubwo Rodrygo yafunguraga amazamu ku mupira mwiza yahawe na Jude Bellingham. Ibi byasaga n’ibigiye gushyira igitutu kuri Pep Guardiola n’abasore be, ariko ibyishimo by’abanya-Madrid ntibyamaze kabiri.

Hashize iminota irindwi gusa, Nico O'Reilly yaje gucungira hafi umupira wari ugaruwe mu rubuga rw’amahina na Thibaut Courtois nyuma y’umutwe wari utewe na Josko Gvardiol, maze ahita yishyurira City igitego cye cya mbere muri iri rushanwa. 

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, rutahizamu Erling Haaland yashimangiye intsinzi ya City atsinda igitego cya kabiri kuri penaliti, nyuma y’ikosa yari amaze gukorerwa na Antonio Rüdiger.

Mu gice cya kabiri, Real Madrid yagerageje gushaka uko yakwishyura, ariko ba myugariro ba Manchester City bababera ibamba. Nubwo Xabi Alonso yari afite Kylian Mbappe ku ntebe y’abasimbura utakinnye kubera imvune, yagerageje gukoresha abandi barimo Endrick wasimbuye, gusa umutwe yateye wagaruwe n’umutambiko w’izamu.

Iyi ntsinzi yatumye Manchester City izamuka igera ku mwanya wa kane ku rutonde rwa rusange rwa Champions League, ikaba yizeye kuzakatisha itike ya 1/8 idaciye mu mikino ya kamarampaka (Play-offs). 

Ku rundi ruhande, umutoza wa Real Madrid, Xabi Alonso, akomeje kotswa igitutu bikomeye dore ko ikipe ye ubu iri ku mwanya wa karindwi, bikaba bivugwa ko ashobora no kwirukanwa kubera umusaruro muke amaze iminsi agaragaza haba muri shampiyona no ku rwego rw’u Burayi. 

Uyu mukino warangiye Nico O'Reilly atowe nk'umukinnyi mwiza w'umukino (Player of the Match) n'amanota 8.16.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now