Ben Moussa yakebuye abakinnyi ba Police FC nyuma yo gutsinda Gasogi United
Ben Moussa yakebuye abakinnyi ba Police FC nyuma yo gutsinda Gasogi United
Nubwo Police FC yatsinze Gasogi United igitego 1-0 igashimangira umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona, Umutoza Ben Moussa yagaragaje ko atanyuzwe n’imyitwarire y’abakinnyi be mu minota ya nyuma n’uburyo bakomeje guhusha ibitego byabazwe, avuga ko amakosa nk’ayo ashobora kubakoma mu nkokora mu rugendo rwo gushaka igikombe.

Nyuma y’umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, uyu mutoza yagaragaye afite uburakari bwinshi ubwo umusifuzi yari amaze kwemeza ko umukino urangiye, ibintu byatumye abanyamakuru bamubaza icyamuteye umujinya kandi ikipe ye icyuye amanota atatu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Ben Moussa yasobanuye ko yarakajwe n’uburangare bw’abakinnyi be mu masegonda 20 ya nyuma y’umukino, aho bataye imyanya (marking) ku mupira w’umuterekano washoboraga kuvamo igitego cyo kwishyura.

Yagize ati "Nari narakaye kuko twatakaje imyanya (marking) ku mupira w'umuterekano wa nyuma mu masegonda 20 asigaye. Twakoze ikosa nk’iryo kuri Musanze bidutwara amanota abiri... Kuri njye nari narakaye kuko tugomba kwitonda, tugafata neza abo duhanganye ku mipira y’imiterekano kandi tugahanga amaso ku buryo twatahana amanota atatu kugeza ku gutwara igikombe."

Uretse uburangare bwo mu bwugarizi, Ben Moussa yagarutse ku kibazo cy’ubusatirizi bwe bukomeje guhusha uburyo bwabazwe, harimo na penaliti yahushijwe na Byiringiro Lague ndetse n’uburyo bwa Kirongozi.

Yavuze ko nubwo mu gice cya kabiri ikipe yakinnye neza ikiharira umupira, bidahagije igihe cyose badashyira umupira mu izamu.

Yagize ati "Sinishimiye uburyo dukomeje guhusha ibitego muri buri mukino, ntabwo ari byiza kuri twe. Tugomba gutsinda kuko hari igihe uzahura n’amakipe bikugore kubona ibitego. Ba rutahizamu bacu bagomba kwinjiza imipira mu izamu igihe babonye amahirwe."

N’ubwo yagaragaje ibyo anenga, Ben Moussa yishimiye ko ikipe ye yashoboye gukura amanota atatu kuri Gasogi United, cyane ko baherukaga kunganya imikino ibiri ikomeye (APR FC na Al Hilal).

Yibukije abakinnyi be ko kuba bari ku mwanya wa mbere, ndetse bakaba bamaze imikino 12 badatsindwa, bituma buri kipe yose ihuye na bo iza ifite intego yo kubahagarika, bityo ko bagomba gukosora amakosa kugira ngo bagumane umwanya wa mbere.

Yasoje agira ati "Ubu dufite amanota 26. Tugomba gukomeza gutsinda imikino yacu kugira ngo dukomeze kuyobora, gusa uyu munsi ntabwo byari byoroshye kandi ntekereza ko nta mukino uzatworohera kuko turi aba mbere ku rutonde. Buri kipe iza hano ishaka kuduhagarika."

Police FC izasubira mu kibuga isura Etincelles FC tariki 20 Ukuboza mu Karere ka Rubavu.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now