Umutoza Mukuru wa Etincelles FC Bizimana Abdou uzwi nka Bekeni yatangaje ko yahisemo gukoresha ikinyoma ashimagiza imisifurire y'umukino banganyijemo na Rayon Sports yirinda ko abasifuzi bamubikira inzika bakazamwitura nabi mu mikino itaha.
Ibi yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026 nyuma y'umukino w'Umunsi wa 23 wa Shampiyona y'u Rwanda amakipe yombi yanganyijemo igitego 1-1 kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.
Muri uyu mukino wayobowe n'umusifuzi Twagirumukiza Abdul afatanyije na Mugabo Eric ndetse na Ndayambaje Hamdan, Etincelles FC yagaragaje kutishimira ibyemezo bimwe na bimwe yemeza ko yimwe penaliti ebyiri zagaragariraga buri wese.
Izi zirimo umupira Ramazani Tshimanga wa Rayon Sports yakoze n'ukuboko mu rubuga rw'amahina ndetse n'ikosa ryakorewe kuri Niyonkuru Sadjat ashyirwa hasi mu rubuga rw'amahina ariko umusifuzi ntiyatanga penaliti.
Mu kiganiro n'itangazamakuru Bekeni utigeze ahisha agahinda ke yahisemo kuterura abwira abanyamakuru ko abeshye ko imisifurire yagenze neza kuko avuze ukuri byamukururira ibibazo bikomeye mu minsi iri imbere.
Yagize ati "Imisifurire buriya iyo tuyivuzeho bibyara inzika ikomeye ku basifuzi ngo baramvuze, ngo nitwongera guhura nzabereka. Ubu noneho ndabeshye imisifurire yagenze neza. Ndabeshye. None mbigenze gute?"
Uyu mutoza yakomeje yibaza niba umusifuzi mu mutima we yumva atabibye yemeza ko atabanga kuko bucya kabiri bakongera guhura bagakorana.
Yifashishije amagambo ya mugenzi we Rwasamanzi Yves utoza Marine FC uherutse gusabira umugisha umusifuzi Umutoni Aline ku munsi wabanje, na we yemeje ko "abasigaye Imana ibafashe."
Bekeni yagize ati "Ejo nabonye Rwasamanzi avuga ngo aramusabira imigisha ku Mana. Nanjye ndavuze nti yakoze Imana imufashe. None se ko umupira urangiye byagenze neza none tubigenze gute? Mu mutima we arumva ko atatwibye?"
Muri uyu mukino Etincelles FC ni yo yari yabanje gufungura amazamu ku munota wa 65 ku gitego cyatsinzwe na Yacouba Nimaga mbere y'uko Rayon Sports yishyura ku munota wa 80 ibifashijwemo na Fall Ngagne.
Uku kunganya kwasize Etincelles FC ku mwanya wa 16, mu gihe Rayon Sports yafashe umwanya wa kane n'amanota 39 mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya Shampiyona.
Leave a Comment