Barcelona yasubiriye Real Madrid yegukana Super Cup
Barcelona yasubiriye Real Madrid yegukana Super Cup
Ikipe ya FC Barcelona yegukanye igikombe cya Super Cup ya Espagne ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, nyuma yo gutsinda mukeba wayo w’ibihe byose, Real Madrid, ibitego 3-2 mu mukino w’ishiraniro wabereye i Jeddah muri Arabie Saoudite. 

Ni umukino waranzwe n’ishyaka ryinshi, amahane, udushya ndetse n’ibitego byabonetse mu buryo butunguranye, aho Raphinha yabaye intwari ya Barcelona atsinda ibitego bibiri wenyine.

Ibirori byatangiye ku munota wa 36, ubwo Raphinha yafunguraga amazamu ku mupira mwiza yahawe na Fermín López, awutereka mu nguni yo hasi.

Icyakora, iminota ya nyuma y’igice cya mbere yaje kuba nk’isibaniro ry’ibitego. Vinícius Júnior yishyuriye Real Madrid ku munota wa 45+2 nyuma yo gucenga Jules Koundé akamunyuza umupira hagati y’amaguru, agahita atsinda igitego cye cya mbere nyuma y’imikino 17 yari amaze atareba mu izamu.

Ibyishimo bya Real Madrid byamaze akanya gato kuko Robert Lewandowski yahise asubiza Barcelona imbere ku munota wa 45+4, ku mupira yahawe na Pedri.

Igihe benshi bibwiraga ko igice cya mbere kirangiye, Gonzalo García yishyuriye Real Madrid ku munota wa 45+7, nyuma y’akavuyo kabereye mu rubuga rw’amahina, umupira ubanza gukubita umutambiko w’izamu mbere y’uko awusubizamo. 

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Mu gice cya kabiri, umukino wakomeje gukinirwa ku rwego rwo hejuru, abanyezamu bombi, Joan García wa Barcelona na Thibaut Courtois wa Real Madrid, bakora akazi gakomeye.

Ku munota wa 73, Raphinha yongeye kwigaragaza atsinda igitego cya gatatu cya Barcelona, ari na cyo cyaje kuba icyahesheje intsinzi iyi kipe ya Hansi Flick.

Mu minota ya nyuma, Real Madrid yakoze ibishoboka byose ngo yishyure, ndetse Frenkie de Jong wa Barcelona ahabwa ikarita itukura ku munota wa 90+1 nyuma yo gukinira nabi Kylian Mbappé wari winjiye asimbuye.

Nubwo Real Madrid yabonye uburyo bwo kwishyura binyuze kuri Álvaro Carreras na Raúl Asencio, umunyezamu Joan García yababereye ibamba, Barcelona yegukana igikombe ityo.

Iyi ntsinzi isobanuye ko Barcelona imaze gutwara Super Cup inshuro 16, ikaba inshuro ya kabiri yikurikiranya itsinze Real Madrid ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa. 

Umutoza Hansi Flick we akomeje agahigo ko kuba amaze gutsinda imikino yose ya nyuma (Finals) 8 amaze gutoza mu makipe atandukanye.

Ku rundi ruhande, gutakaza iki gikombe bishobora kongera igitutu ku mutoza Xabi Alonso wa Real Madrid, wari umaze iminsi asa n’ugaruye icyizere nyuma yo gutsinda imikino itanu yikurikiranya.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now