Arsenal yamaze kubona umuterankunga mushya usimbura ‘Visit Rwanda’ ku kuboko
Arsenal yamaze kubona umuterankunga mushya usimbura ‘Visit Rwanda’ ku kuboko
Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yamaze kumvikana n’ikigo Deel nk’umufatanyabikorwa mushya uzajya wambarwa ku kuboko kw’imyenda y’abakinnyi, agasimbura Visit Rwanda imaze imyaka umunani ifitanye ubufatanye n’iyi kipe.

Amakuru yemejwe n’impande zombi avuga ko Arsenal yamaze gutangaza Deel, ikigo gitanga serivisi z’imishahara n’abakozi (HR) nk’umufatanyabikorwa wayo mushya. 

Byemejwe ko iki kigo kizasimbura Visit Rwanda ku kuboko guhera mu mwaka w’imikino utaha.

Uku kumvikana gushya kwagizwemo uruhare na Juliet Slot, Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Arsenal, afatanyije na Darren Dein, umuhungu wa David Dein wahoze ari Visi Perezida wa Arsenal. Darren Dein ni na we wari waragize uruhare mu masezerano yo kwitirira stade Emirates n’umuterankunga wo ku gatuza.

Ibi bije nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rutangaje ko ku bwumvikane, amasezerano rwari rufitanye na Arsenal binyuze muri Visit Rwanda, azarangira muri Kamena 2026.

RDB yasobanuye ko uyu mwanzuro wafashwe muri gahunda yayo yo kwagura ibyo ikora, ireba cyane andi masoko mpuzamahanga n’amahirwe y’ishoramari, nko gukomeza umubano na Kroenke Sports & Entertainment Group binyuze mu bufatanye na LA Rams yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now