APR FC yatsinze Etincelles; ikomeza kotsa igitutu Police FC
APR FC yatsinze Etincelles; ikomeza kotsa igitutu Police FC
Ikipe ya APR FC yitwaye neza mu mukino w’ikirarane cya Shampiyona, itsinda Etincelles FC ibitego 2-1, ihita ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda.

Uyu mukino w’Umunsi wa Gatatu wa shampiyona utarabereye igihe kubera ko APR FC yari mu mikino ya CAF Champions League ubwo iyo kuri uyu munsi wa Shampiyona yakinwaga, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo kuri uyu wa Kabiri, aho Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yashakaga amanota atatu kugira ngo igabanye ikinyuranyo kiri hagati yayo na Police FC iyoboye urutonde.

Umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi, ariko APR FC iza kugaragaza inyota yo gutsinda hakiri kare. Ku munota wa 32, Mamadou Sy yafunguye amazamu ku mupira mwiza yacomekewe, atsinda igitego cya mbere nyuma y’uko hari ikindi yari yatsinze ku munota wa 30 umusifuzi akemeza ko yaraririye.

Ikipe ya Etincelles FC itozwa na Masudi Djuma yagerageje kwihagararaho, ariko ubusatirizi bwa APR FC bukomeza kuyisatira bikomeye.

Habura amasegonda make ngo igice cya mbere kirangire, ku munota wa 45+1, rutahizamu Djibril Ouattara wari ubanjemo bwa mbere nyuma yo gukiruka imvune yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC, ku mupira mwiza yahawe na Mamadou Sy wigaragaje cyane muri iki gice. Amakipe yagiye kuruhuka APR FC ifite impamba y’ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri, Etincelles FC yagarutse yahinduye imikinire, ndetse ibi byayihiriye hakiri kare. Ku munota wa 47 gusa, Gedeon Ndonga Bivula yatsindiye Etincelles FC igitego cy’impozamarira ku mupira ba myugariro ba APR FC bananiwe gukura mu rubuga rw’amahina uvuye muri koruneri.

Nyuma yo kubona iki gitego, Etincelles FC yakomeje kotsa igitutu izamu rya Ishimwe Pierre. Ku munota wa 52, Ishimwe Djabil yarekuye ishoti rikomeye rikubita igiti cy’izamu, Ikipe y’Ingabo iba irarokotse.

Umutoza wa APR FC yakoze impinduka zitandukanye ashyiramo abakinnyi nka Denis Omedi, Hakim Kiwanuka na Mugisha Gilbert kugira ngo yongere imbaraga mu busatirizi, ariko ntibabasha kubona ikindi gitego, nubwo bwose nka Mamadou Sy yahushije ubundi buryo bwabazwe ku munota wa 67.

Umukino warangiye APR FC yegukanye amanota atatu y’ingenzi ku ntsinzi y’ibitego 2-1.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC ifata umwanya wa kabiri n’amanota 18. Kuri ubu irarushwa amanota ane na Police FC ya mbere ifite amanota 22, gusa iyi kipe yashingiwe ku Murindi iracyafite umukino umwe w’ikirarane kuko imaze gukina imikino icyenda, mu gihe Police FC yakinnye 10.

Etincelles FC y'i Rubavu yagumye ku mwanya wa 15 n’amanota arindwi, ikaba ikomeje kugorwa no kubona umusaruro mwiza muri uyu mwaka w’imikino. Mu mikino icyenda imaze gukina ntirabona intsinzi kuko yatsinzwe inshuro ebyiri, inganya zirindwi zisigaye.

Mamadou Sy wa APR FC ni we watowe nk’umukinnyi w’umukino (Man of the Match), ahabwa igihembo cya 100.000 Frw kubera uruhare yagize mu bitego byombi by’ikipe ye.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now