Musanze FC yanyagiye APR FC ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona wabereye kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Gatandatu, itsinda ikipe y’Ingabo bwa mbere muri Shampiyona kuva mu 2022.
Imvura nyinshi yari yaguye mbere y’uko umukino utangira yatumye abakinnyi basubira mu rwambariro, bagira umwanya muto wo kwishyushya.
Umukino ugitangira, Musanze yabonye igitego hakiri kare ku munota wa karindwi, ubwo Mutsinzi Charles yatsindaga nyuma yo gucenga ubwugarizi bwa APR FC ku mupira wari uvuye ku ruhande rwa Ntijyinama Patrick.
APR FC yahise isatira ishaka kwishyura, Denis Omedi akubita igiti cy’izamu ku munota wa 13, mu gihe umunyezamu Shaolin yakomeje gutabara Musanze mu buryo bwose bushoboka.
Musanze yongeye kubona amahirwe ku munota wa 20, Tchabalala atsinda igitego cya kabiri ku mutwe, ku mupira wavuye muri koruneri.
Musanze FC yari yariye amavubi yongeye kwereka abakunzi bayo ko uyu munsi ari uwayo. Ku munota wa 39, Bizimungu Omar yatsinze igitego cya gatatu nyuma y’uko Ishimwe Pierre akuyemo umupira yari atewe bwa mbere, usanga uyu mukinnyi wahise awushyira mu izamu, bituma igice cya mbere kirangira ari ibitego 3-0.
Mu gice cya kabiri, APR FC yasubiye mu kibuga ifite inyota yo kugaruka mu mukino. Igitutu cyayo cyayihesheje igitego cy’impozamarira ku munota wa 64, ubwo Murangamirwa Serge yitsindaga agerageza gukuraho umupira wari utewe na Togui.
APR yakomeje gusatira ndetse ikanarema uburyo bwinshi, ariko umunyezamu wa Musanze, Nsabimana Jean de Dieu “Shaolin”, akomeza kurinda izamu rye neza. Ku munota wa 87, Togui yatsindiye APR FC igitego cya kabiri ku ishoti ryo hasi ryahinduye isura y’umukino muri iyi minota ya nyuma.
APR FC yari ibonye igitego cyo kugombora, Shaolin akuramo ishoti rikomeye rya Ssekiganda ku munota wa 90+5.
Umukino warangiye Musanze FC ibyitwayemo neza, itsinda ibitego 3-2.
Nsabimana Jean de Dieu “Shaolin”, wagize umukino mwiza, yatoranyijwe nk’uwitwaye neza, ahabwa igihembo cy’amafaranga 100,000 Frw.
Iyi ntsinzi ihise izamura Musanze FC ku mwanya wa kane, irusha inota APR FC yahise iguma ku mwanya wa gatanu.
Leave a Comment