APR FC yatakaje amanota imbere ya Marine FC
APR FC yatakaje amanota imbere ya Marine FC

‎Ikipe y'Ingabo z'Igihugu, APR FC, yataye amanota abiri y'ingenzi mu rugendo rwo gushaka igikombe cya Shampiyona, nyuma yo kunganya na Marine FC ibitego 2-2 mu mukino w'Umunsi wa 23 wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu kuri uyu wa Gatandatu.

‎Uku kunganya kwasize APR FC ku mwanya wa kabiri n'amanota 43, ikaba irushwa amanota abiri na Al Hilal SC iyoboye urutonde rwa Shampiyona. Ku rundi ruhande, Marine FC yagumye ku mwanya wa cyenda n'amanota 29.

‎Umukino watangiranye imbaraga nyinshi, aho ku munota wa gatanu gusa, Marine FC yafunguye amazamu binyuze kuri Menayame Ndombe wacomekewe umupira na Mbonyumwami Taiba.

Iki gitego cyakanguye APR FC yatangiye gusatira ishaka kwishyura, ariko uburyo bwiza bwabonywe na Denis Omedi na Djibril Ouattara ntibwabyazwa umusaruro.

‎Mu gihe APR FC yashakaga igitego cyo kwishyura, ku munota wa 39, Mbonyumwami Taiba wa Marine FC yayitsinze igitego cya kabiri, ari na cyo cye cya 10 muri uyu mwaka w'imikino.

Iki gitego cyaturutse ku makosa y'ubwugarizi bwa APR FC, aho Ronald Ssekiganda yambuwe umupira na Menayame byanagwiriranye n'uko umunyezamu Hakizimana Adolphe yari yasohotse nabi mu izamu.

Igice cya mbere cyarangiye Marine FC iri imbere n'ibitego 2-0.

‎Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib, yakoze impinduka mu gice cya kabiri ashyiramo Hakim Kiwanuka asimbuye Memel Dao, na Mugisha Gilbert asimbura Denis Omedi. Izi mpinduka zahise zitanga umusaruro kuko ku munota wa 46 gusa Djibril Ouattara yatsinze igitego cya mbere cya APR FC ku mupira yari ahawe na William Togui.

‎APR FC yakomeje kotsa igitutu Marine FC kugeza ubwo Rutayisire Amani akoze umupira n'intoki mu rubuga rw'amahina ku munota wa 56, umusifuzi Aline Umutoni atanga penaliti. Iyi penaliti yinjijwe neza na Djibril Ouattara atsinda igitego cya kabiri cya APR FC kiba n'icya kabiri cye muri uyu mukino, yishyura ibitego byose.

‎Mu minota ya nyuma y'umukino, amakipe yombi yakomeje gushaka igitego cy'intsinzi ariko biranga, umukino urangira bagabanye amanota ku bitego 2-2.

‎Mu yindi mikino y'Umunsi wa 23 yabaye, Bugesera FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1, Gasogi United inganya na Rutsiro FC ubusa ku busa, mu gihe Musanze FC yatsindiwe iwayo na Mukura VS igitego 1-0.

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now