APR FC yabonye amanota atatu yiyushye akuya
APR FC yabonye amanota atatu yiyushye akuya
Ikipe ya APR FC yabonye amanota atatu y’ingenzi bigoranye, itsinze Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, ukarangwa n’ibura ry’umuriro ryahagaritse umukino iminota 20.

Uyu mukino wari ufite kinini uvuze ku Ikipe y’Ingabo, kuko yawinjiyemo izi neza ko Police FC iyoboye urutonde yamaze kunyagira Gorilla FC ibitego 4-0, bityo igisabwa kwari ugutsinda kugira ngo igume mu gikundi cy’abahatanira igikombe.

Umukino ugitangira ku isaha ya saa 18:30, APR FC yagaragaje inyota yo gushaka igitego kare. 

Ku munota wa gatanu gusa, Djibril Ouattara yabonye uburyo bwiza imbere y’izamu, arekura ishoti rikomeye ariko umunyezamu wa Bugesera FC, Daouda Baleri, aratabara awushyira muri koruneri.

Mu minota yakurikiyeho, Ikipe y’Ingabo yakomeje kotsa igitutu izamu rya Bugesera FC ibifashijwemo na Dauda Yussif ndetse na Byiringiro Gilbert, ariko ba myugariro ba Bugesera bayobowe na Kaneza Augustin bakomeza kwihagararaho.

Byasabye gutegereza umunota wa 42 kugira ngo abafana ba APR FC bahaguruke. 

Kuri koruneri yatewe neza na Ruboneka Jean Bosco, rutahizamu William Togui yashyizeho umutwe mwiza, umupira uruhukira mu nshundura, igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Bavuye mu karuhuko, Bugesera FC yaje yahinduye imikinire, isatira cyane ishaka kwishyura. Gusa ku munota wa 47, APR FC yashoboraga kubona igitego cya kabiri ubwo Ouattara yateraga ishoti rigakubita umutambiko w’izamu.

Bugesera FC yakomeje kwiharira umupira, biza kuyihira ku munota wa 79. Ku ikosa ryari rikorewe inyuma y’urubuga rw’amahina, Sadick Sulley yateye ‘Coup-franc’ nziza cyane, umupira uruhukira mu nguni y’izamu, amakipe anganya 1-1.

Akimara gutsinda iki gitego, amatara amurikira ikibuga yahise azima, stade yose icura umwijima uretse amatara make yo mu myanya y’icyubahiro. Umusifuzi Ugirashebuja Ibrahim yahagaritse umukino, abakinnyi n’abafana bategereza iminota isaga 20 kugira ngo ikibazo cya moteri gikemuke.

Amatara akimara kwaka, umukino wasubukuwe habarwa iminota 10 yari isigaye. APR FC yagarukanye imbaraga zidasanzwe ishaka intsinzi.

Ku munota wa 84, Mugisha Gilbert yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina, ategwa na Kapiteni Kaneza Augustin, umusifuzi yemeza ko ari penaliti.

Djibril Ouattara yateye iyi penaliti neza, atsinda igitego cya kabiri cyahesheje APR FC intsinzi ya 2-1.

Iyi ntsinzi yatumye APR FC iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 29, ikaba irushwa amanota atatu na Police FC ya mbere, mu gihe Bugesera FC yagumye ku mwanya wa 13 n’amanota 17.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now