APR FC na Police FC zananiwe kwisobanura mu mukino warimo ishyaka ryinshi
APR FC na Police FC zananiwe kwisobanura mu mukino warimo ishyaka ryinshi
Mu mukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona y’u Rwanda wari utegerejwe na benshi kuri Kigali Pelé Stadium, wasize amakipe y’inzego z’umutekano, APR FC na Police FC, anganyije 0-0, ibintu bitumye Police FC ikomeza kuyobora urutonde idatsinzwe.

Uyu mukino watangiye saa 18:30, waranzwe n’ishyaka ryinshi, guhagarara neza kw’abanyezamu, ndetse n’impaka ku byemezo bimwe na bimwe by’abasifuzi, byatumye abafana batahana inyota y’ibitego.

Kimwe mu bihe byaranze igice cya mbere ni ukutavuga rumwe ku gitego cya Police FC cyo ku munota wa 31. Byiringiro Lague yateye ‘coup-franc’ ihita yinjira mu izamu rya Ishimwe Pierre, ariko umusifuzi wo ku ruhande, Ishimwe Didier, agaragaza ko hari habayeho ikosa mbere y’uko umupira uterwa. Byavuzwe ko umusifuzi wo hagati yari yatanze ‘coup-franc indirecte’ (itagomba kwinjira nta wundi uyikozeho), bityo igitego nticyemezwa kuko Lague yayiteye mu izamu nta wundi mukinnyi ukoze ku mupira.

Muri iki gice cya mbere, Police FC yihariye umukino ndetse icurika ikibuga ishaka igitego, ariko ubwugarizi bwa APR FC bwari buyobowe na Niyigena Clement, Yunussu n’umunyezamu Ishimwe Pierre buhagarara neza. Ishyaka ryinshi ryari muri uyu mukino ryatumye abakinnyi nka Kirongozi Richard, Byiringiro Lague ndetse n’umutoza wa Police FC, Ben Moussa, bahabwa amakarita y’umuhondo.

Mu gice cya kabiri, umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yakoze impinduka zitandukanye, yinjiza William Togui, Hakim Kiwanuka na Mugisha Gilbert kugira ngo bongere imbaraga mu busatirizi.

APR FC yabonye uburyo bwiza binyuze kuri Ruboneka Bosco na Niyomugabo Claude bakunze guhindura imipira myiza mu rubuga rw’amahina, ariko umunyezamu wa Police FC, Rukundo Onesime, abera ibamba ba rutahizamu b’Ikipe y’Ingabo.

Police FC na yo yabonye uburyo bwashoboraga guhindura umukino, cyane cyane ku munota wa 76 ubwo Kwitonda Alain ‘Bacca’ yateraga ishoti rigakubita igiti cy’izamu, ndetse na Ani Elijah wahushije uburyo bwari bwabazwe ku munota wa 73.

Kunganya uyu mukino byatumye Police FC ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere n’amanota 23 mu mikino 11, ikaba itaratsindwa umukino n’umwe. APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 19, ariko yo imaze gukina imikino 10 (ifite ikirarane).

Byiringiro Lague wa Police FC ni we watowe nk’umukinnyi w’umukino (Man of the Match), ahabwa sheki y’ibihumbi 100 Frw.

Indi mikino yabaye:
Marine FC 2-0 Gasogi United
Amagaju FC 1-0 AS Muhanga
Rutsiro FC 1-1 Gorilla FC
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now