Uyu mukino wihariwe n’Abanya-Ethiopia babonye uburyo bwo gukosora amakosa yakozwe n'abasore b'Umutoza Habimana Sosthene. Igitego cya mbere cyinjiye ku munota wa 30, nyuma y’uko Huzeyfa Shafi aciye mu bwugarizi bw’Amavubi agaha umupira mwiza Dawit Kasaw wahise anyeganyeza inshundura.
Mu gihe u Rwanda rwari rukibaza ibirubayeho, mu minota itanu yakurikiyeho rwahise rutsindwa ikindi gitego cyatsinzwe na Huzeyfa ku makosa y'ab'inyuma.
Mu gice cya kabiri, Umutoza Habimana Sosthène yahise akora impinduka ashakisha uko yakomeza umukino: Yayden Shema Heylen na Bagabo Enzo bakorerwa mu ngata ma Iradukunda Patrick ndetse na Nshimiyimana Olivier.
Nyuma yongeye gushyiramo Kwihangana Elyse wasimbuye Mugiraneza Bizimana Didier. Impinduka zose zakozwe nta kinini zahinduye kuko umukino warangiye nta kindi gitego kibonetse.
Amavubi U17 azongera kugaruka mu kibuga ku wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo 2025, aho azahura na Kenya mu mukino wa kabiri wo mu Itsinda A.
Muri iri tsinda hazazamuka amakipe abiri ya mbere, mu gihe atatu ari yo azahita abona itike yo guhagararira Akarere ka CECAFA mu Gikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc.
Leave a Comment